Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aime Uwimana, agiye gutaramira abazitabira igitaramo cy’urwenya, cyizwi nka Gen-Z comedy.
Ni igitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri uyu wa Kane Taliki ya 25 Nzeri, kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).
yu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo nka”Muririmbire Uwiteka” azahurira n’urubyiruko rutandukanye muri iki gitaramo kizwiho guhuza urwenya, umuziki ndetse n’ibiganiro byubaka. Abategura iki gitaramo bavuga ko azifashishwa mu kugeza ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza urubyiruko binyuze mu ndirimbo ze no mu biganiro bigufi azagiramo.
Kuba Aimé Uwimana atumiwe aje akurikira Prosper Nkomezi, undi muramyi wigeze guhabwa umwanya muri Gen-z Comedy ubwo yari mu myiteguro ya Album ye ya kane. Ibi bigaragaza ko igitaramo kigaragara nk’aho gitangiye no guha umwanya abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Fally Merci, utegura ibi bitaramo, yabwiye InyaRwanda ko bishimiye cyane guha uyu mwanya Aimé Uwimana kubera ubutumwa bwe bukenewe n’urubyiruko. Ati: “Azaganiriza urubyiruko, hanyuma anabaririmbire. Tugamije kubaha umwanya wo gusetsa no kwidagadura, ariko tunabibutsa ko hari indirimbo n’amagambo abubaka mu buzima bwa buri munsi.
Aimé Uwimana, uri kwizihiza imyaka 30 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda. Yatangiye mu myaka ya za 1995, akorera mu makorali atandukanye mbere yo kwinjira mu muziki nk’umuhanzi wigenga.
Indirimbo ze zakunzwe n’abatari bake zirimo “Muririmbire Uwiteka”, “Iminsi yose”, “Inkovu z’urukundo”, “Tu es mon refuge”, “Thank” n’izindi zagiye zibera isoko y’ihumure n’imbaturamugabo mu buzima bw’abakristo n’urubyiruko. Aherutse kandi gukorana indirimbo na Bosco Nshuti yitwa “Ndashima”.