Abakozi n’abayobozi ba Africa New Life Ministries basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera, bunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguwe, banaremera abarokotse inka zibafasha kwiteza imbere.
Abo bakozi baganirijwe ku mateka yaranze Akarere ka Bugesera kuva mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa, kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa.
Banasangijwe amateka y’uko Abatutsi basaga ibihumbi 10 bishwe urw’agashinyaguro n’Interahamwe nyuma y’uko bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyamata bizeye ko ari ho barabona amakiriro.
Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries, Fred Isaac Katagwa, yasabye Abanyarwanda gushyira hamwe bakubaka igihugu kizira amacakubiri kuko ari byo byagejeje u Rwanda ku mateka mabi yatumye Abatutsi bicwa bazira uko baremwe.
Ati “U Rwanda ntabwo ruzubakwa n’amahanga kuko ibyabaye byose babigizemo uruhare kandi ubwo byabaga baricaye bararebera. U Rwanda rwari rwarasenyutse nta muntu wifuza kurugeramo, ariko ubu abantu basigaye bifuza kuza kurusura kandi ibyo byose byagezweho kubera ubuyobozi bwiza bushyize hamwe n’abaturage.”
Yagarutse ku buryo abakoze Jenoside bashakaga kuzimya u Rwanda ntibyabakundira, agaragaza ko iyo igiti gitemwe kikabona amazi cyongera gushibuka kandi kigashisha.
Ati “Ni na ko bimeze ku Rwanda kuko rwarashibutse ndetse ubu rurashishe ariko kurwubaka biracyakomeje. Ntabwo bizakorwa n’umuntu umwe ahubwo twese tugomba gusenyera umugozi umwe kugira ngo tuzagere ku byo twifuza.”
Yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’ibyiza n’impinduka ruharanira kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo, rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasobanuye uburyo mbere ya Jenoside, ubutegetsi bwariho bwari bwarimye Akarere ka Bugesera amahirwe yo kubakwamo ibikorwaremezo aho kafatwaga nk’akavumwe.
Yagize ati “Mbere ya Jenoside hano hari ishuri rimwe ryisumbuye gusa, ariko ubu habarirwa amashuri arenga 100 ndetse ubu turi mu turere twa mbere mu gihugu mu burezi. Benshi basigaye bashaka kuza gutura inaha. Ibyo byose byatewe n’ubuyobozi bwiza bwunze ubumwe bushyira umuturage ku isonga.”
Mukarusanga Jeannette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wahawe inka, yashimiye Africa New Life Ministries imugabiye, avuga ko inka yahawe igiye kumufasha gukomeza kwiteza imbere.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguwemo Abatutsi basaga ibihumbi 45. Abarenga ibihumbi 10 biciwe muri Kiliziya ya Nyamata mu gihe abandi biciwe mu tundi duce dutandukanye tugize Akarere ka Bugesera.
Africa New Life Ministries yoroje inka imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi wa Africa New Life Ministries, Fred Isaac Katagwa, yasabye urubyiruko guharanira kumenya amateka kugira ngo bashobore guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguwemo Abatutsi basaga ibihumbi 45 bishwe muri Jenoside barimo abarenga ibihumbi 10 biciwe kuri Kiliziya ya Nyamata

Abayobozi, abakozi n’abanyeshuri ba Africa New Life Ministries basangijwe amateka y’uko mbere ya Jenoside, Bugesera yari agace kari harahejwe ariko ubu kakaba kari mu turere buri muntu yifuza guturamo
Abakozi ba Africa New Life Ministries bashyize indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Baganirijwe amateka y’Umutaliyanikazi witwaga Locateli watabaje avuga ko Abatutsi bari gukorerwa Jenoside mu Bugesera ariko bikarangira interahamwe na we zimwishe