AERA Ministries yatanze impamyabushobozi ku bahoze ari indangamirwa n’abatewe inda zitateganijwe bigishijwe kudoda (Amafoto+Video)

Mu muhango wo gusoza amahugurwa y’imyuga ikiciro cya gatatu, umuryango AERA watanze impamyabushobozi(Certificate ) ku banyeshuri bahuguwe mu gihe kingana n’amezi 9 mu mwuga w’ubudozi.

AERA Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa rihembura imitima (Association Evangelique Pour la restouration des amies). Yashinzwe ndetse iyoborwa na Pastor Marie Chantal Uwanyirigira.

Uyu muryango wateguye igikorwa cyo guhugura mu mwuga w’ubudozi, abagore n’abakobwa bahoze mu buzererezi(Indangamirwa) n’ababyaye inda zitateganyijwe hamwe n’Imfubyi mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Tariki ya 9 Gicuransi 2025, ku Itorero ry’Aba Baptiste riherereye ku Kacyiru, habereye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku bakobwa n’abagore bigishijwe umwuga wo kudoda, giteguwe n’umuryango AERA Ministry .

Uyu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye harimo iza Leta, abafatanyabikorwa, abashumba b’amatorero atandukanye, abanyeshuri bahawe impamyabumenyi n’abandi.

Pastor Uwanyirigira Marie Chantal wo muri AEBR Kacyiru, umuyobozi akaba ari nawe washinze uyu muryango, mu ijambo rye yagarutse ku ntego z’uyu muryango no ku gikorwa cyabaye cyo gusoza amasomo yahawe aba banyeshuri, mu gihe kingana n’amezi 9.

Pastor Marie Chantal umuyobozi wa AERA Ministries

Pastor Marie Chantal umuyobozi wa AERA Ministries, yitanga kenshi akora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse yitwa umubyeyi wa benshi bitewe n’ibikorwa bye n’ubwitange agirira abatishoboye akaba agendera mucyanditswe kiri Muri Yohana 5:17(Ariko arabasubiza ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora ) kandi kuriwe “Kora ndebe ikaba igomba kuruta cyane vuga numve”.

Yavuze ko iki gikorwa cyatekerejwe nyuma yo kubona ko abakobwa benshi n’abagore bishora mu ngeso mbi kugira babashe kubona amaramuko, abandi bagaterwa inda batagejeje igihe, bikabaviramo kwiheba bakajya mu mihanda.

Iki gikorwa cyateguwe hagamije gufasha ab’igitsinagore batishoboye. Yavuze ko babanje kwigishwa ijambo ry’Imana, nyuma bakigishwa uko bakwiteza imbere, bakubaka ejo hazaza.

Umuyobozi w’uyu muryango ufasha abana n’abakuze batagira ubafasha, ubwo yagarukaga ku bikorwa biranga uyu muryango, yavuze ko bafashije benshi harimo no gutanga amahugurwa ku bana bishoye mu biyobyabwenge no kubafasha kubizinukwa.

Mwarimu Madame Anne yashimishijwe no kuba ibyo yigishije bitarapfuye ubusa ahubwo ubu abagera ku bantu 10 baje basanga abandi 20 barangije mu byiciro byabanje bakaba bagiye kwiteza imbere.

Yagize ati “Abanyeshuri basoje aya masomo, bitwaye neza, ibyo bize byazabatunga “.

Madame Munezero,Umwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi, yashimiye buri wese wagize uruhare mu kubafasha kugeza basoje amasomo yabo. Yijeje abayobozi ko bahuguwe bihagije kandi ko biteguye guhangana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati :Nahoze ndi indangamirwa yo kumuhanda maze mpura nuyu mu Mama Pasiteri Chantal anyigisha ijambo ry’Imana ndakizwa na nyuma yaho akomeza kunkurikirana none banyigishije kudoda banampaye imashini nzajya nkoresha kandi ndabizeza ko nzakora kuburyo niteza imbere .

Uyu munyeshuri yasobanuye uko bigishijwe, bikora ku mitima ya benshi

Yagize ati “Umwuga twize twiteguye kuwukora tugahindura ubuzima, kandi ndashimira mbikuye ku mutima, abayobozi bacu batuvanye imihanda itandukanye bakadufasha.

Pasiteri Eugene wo mw’itorero rya Anglicani Kacyiru akaba n’umuyobozi w’umuryango witwa OEPESD Organisation nawo ukora ibikorwa byo kwita kubantu babayeho mu buzima butari bwiza yavuzeko uyu muryango ayoboye wemeye kuba umufanyabikorwa wa AERA Ministries kuko bahuje intego zo kwita ku bantu .

Yagize ati :”Turashima cyane ibikorwa by’uyu muryango wa AERA Ministries ni nayo mpamvu natwe twemera kubabera umufatanyabikorwa kuko nkubu izi mashini ebyiri zahawe bamwe muri aba basoje amasomo yabo y’ubudozi nitwe twaazitanze.

Pastor Madame Marie Chantal asanga gufasha ari umutima kuruta kuba umuntu yaba afite ibya mirenge maze asaba abantu kumufasha kugurira abana inkweto za Bodaboda zigera ku bihumbi bine.

Aha yagize ati : “AERA Ministries dufite gahunda ko mu mezi ari imbere tuzasaba uruhushya maze tukajya mu bigo ngororamuco tukahakora ivugabutumwa kandi bijya bigira umumaro mwinshi mu buryo bwose.

Yakomeje avugako yifuza kwambika abana ibihumbi 4 inkweto za Boda Boda kandi ko ubushobozi bwo kubikora buri mu bantu maze abasaba ko uwaba ufite umutima wo gufasha yamwegera akamutera inkunga

REBA VIDEO YUKO BYARI BYIFASHE MURI UYU MUHANGO:

Pastor Eugene umuyobozi wa OEPESD Organisation yatanze imashini kuri bamwe mubanyeshuri barangije amasomo yabo
Abanyeshuri 10 bakurikiye amasomo y’Ubuyobozi mu kiciro cya gatatu babonye inyemezabumenyi zabo bahiga kubyaza umusaruro aya mahirwe
Hatanzwe imashini zidoda kuri bamwe mubanyeshuri basoje aya masomo zikaba zatanzwe na Organisation
Hamuritswe ibikapu ,imyambaro byadozwe n’abanyeshuri basoje aya masomo
Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bose bashima ibikorwa bya AERA Ministries

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA