Abo muri Suède banyuzwe cyane n’ibihe byiza bagiranye n’umuramyi Bosco Nshuti

Bosco Nshuti umaze iminsi i Burayi aho yitabiriye ibitaramo biri kubera mu bihugu binyuranye, mu mpera z’icyumweru gishize yataramiye muri Suède aho yakoreye ibitaramo bibiri.

Ibitaramo bya Bosco Nshuti muri Suède byabaye ku wa 31 Gicurasi 2025 no ku wa 1 Kamena 2025.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibi bitaramo, Bosco Nshuti yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kubona abantu banyuranye baturutse mu bice bitandukanye kandi ugasanga bazi indirimbo ze.

Ati “Hari abo twaganiraga bambwira amasaha y’urugendo bakoze kugira ngo bagere aho nataramiye ukumva ko ari umugisha udasanzwe. Ariko nta kintu kiba gishimishije nko kubona abantu batuye inaha turirimbana bazi neza indirimbo zanjye.”

Bosco Nshuti uri mu bitaramo bizenguruka u Burayi, yagiye muri Suède akubutse mu Budage aho yakoreye igitaramo nabwo cyanyuze abakunzi b’umuziki we ariko ku rundi ruhande ategerejwe mu bihugu nka Finland, Pologne na Denmark.

Nyuma y’ibi bitaramo bizenguruka i Burayi, Bosco Nshuti agomba guhita ataha i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye yise ‘Unconditional love’.

Iki gitaramo yatumiyemo Ben na Chance ndetse na Aime Uwimana, ni icy’amateka dore ko cyahuriranye n’uko azaba yizihiza imyaka icumi amaze mu muziki ndetse akazaba anahamurikira album ye ya kane yise ndahiriwe.

Bosco Nshuti ategerejwe mu gitaramo ‘Unconditional love’ kizabera i Kigali ku wa 13 Nyakanga 2025

Abakunzi b’uyu muhanzi bifuzaga gutahana ifoto y’urwibutso

Bosco Nshuti ari mu bitaramo bizenguruka ibihugu by’i Burayi

Bosco Nshuti yatanze ibyishimo ku bakunzi be batuye muri Suède

Bosco Nshuti yerekeje muri Suède avuye mu Budage aho yatanze ibyishimo ku bakunzi be

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA