Abinyujije mu ndirimbo Umuhanzi Bikem wa Yesu yatanze ihumure, ku muryango wa Uwamahoro Deborah uherutse kwitaba Imana

Umuhanzi Bikem wa Yesu yatanze ihumure ku muryango wa Uwamahoro Deborah uherutse kwitaba Imana , mu ndirimbo yise”Ruhuka”.

Iyi ndirimbo ikoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho, igiye hanze nyuma yiminsi 4 inkuru y’incamugongo imenyekanye ko Uwamahoro Deborah, wari umuririmbyi wa Korali Bethania, ikorera umurimo w’Ivugabutumwa ku Itorero ADEPR Gihundwe yitabye Imana.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi atangira ati”Deborah Uruhuke ku bw’ubuhamya bwiza udusigiye, aheza ni mu ijuru”.

Iyi ndirimbo ikomeza ivuga ko Uw

amahoro Deborah asize urwibutso rwiza I musozi aho azahora yibukirwa ku mirimo myiza yagiye akora.

Mu kiganiro kigufi twagiranye na Bikem wa Yesu, yadutangarije ko ikintu gikomeye atazibagirirwa kuri Uwamahoro Deborah, ari urukundo, ndetse nubwitange mu murimo w’Imana byagiye bimuranga.

ati”Yakundaga abantu bose kandi agasabana, ndetse yagiraga ubwitange cyane ku murimo w’Imana.

Mu gusoza uyu muhanzi yasoje avuga ko hari ibyiringiro ko mu gitondo cy’umuzuko azongera akabonana na Uwamahoro Deborah.

Reba indirimbo “Ruhuka” Ya Bikem:

e

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA