Abanyamategeko bagendera ku mahame ya Gikirisitu basobanuriwe ko kubanisha neza ababagana ari ibisubizo mu buhuza

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yasabye abanyamategeko n’abanyeshuri biga amategeko babihuza n’ubukiristu muri Afurika, kubanisha neza ababagana ndetse bakimakaza ubuhuza mu bihugu byabo kubera ko ari bwo buryo bwiza bwo kurangiza amakimbirane kuruta kwisunga inkiko.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 15 Kanama 2025, ubwo hasozwaga Inama Mpuzamahanga ya 16 yitwa Advocates Africa yabereye i Kigali.

Yagaragaje ko uburyo bunoze bushobora gutuma amakimbirane arangizwa burundu ari ubwumvikane kuruta guhangana.

Advocates Africa ni ihuriro rigizwe n’abacamanza, abashinjacyaha, abavoka n’abanyeshuri biga amategeko babihuza no kwimakaza ubukirisitu baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mutabazi yasobanuriye abitabiriye inama ko mu 2002 aribwo u Rwanda rwashyizeho Inkiko Gacaca, zashyizweho nyuma yo gusanga u Rwanda rufite abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi benshi, ku buryo kubacira imanza mu nzira zisanzwe byashoboraga gufata imyaka myinshi.

Ni gahunda yashimwe ubwo yasozwaga mu 2012 imaze guca imanza zigera kuri miliyoni ebyiri, ariko nyuma yo kurangira Leta y’u Rwanda yashyizeho indi gahunda y’ubuhuza aho nayo ikomeje gutanga umusanzu mu butabera mu gukemura imanza hatitabajwe inkiko.

Ati “Ubundi ubuhuza ni bumwe mu buryo bwo gutanga ubutabera ku bantu bafitanye amakimbirane, rero bikaba bihuye neza n’insanganyamatsiko y’iyi nama y’uko abanyamategeko b’abakirisitu bagomba gufashanya mu mahoro. Hari ingero nyinshi z’abantu bari mu manza zisanzwe zo mu nkiko batakivugana ariko nyuma yo kujya mu buhuza ubungubu barasubiranye babanye neza ndetse bakomeje guteza imbere igihugu cyabo.”

Mutabazi yasabye abitabiriye iyi nama gukomeza kugira uruhare mu kubanisha neza ababagana.

Ati “Icyo twabasaba ni uko bakora ibishoboka byose kugira ngo babanishe neza ababagana cyane cyane nk’abanyamategeko kubera ko ari twe tugomba kubanza kuba urugero rwiza ku bandi b’abakirisitu b’abanyamategeko ndetse n’abandi bafite ibibazo. Tukareba uburyo bunoze bwatuma amakimbirane asozwa cyangwa arangizwa mu mahoro n’ubwumvikane kuruta guhangana.”

Iyi nama igamije gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye ku bayitabiriye, harimo no kwigiranaho ku bijyanye n’amategeko atandukanye arimo ajyanye no gukemura amakimbirane, amategeko y’ubucuruzi mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu n’ayandi.

Igamije kandi kugeza kure gahunda yo guhuza indangagaciro za gikirisitu n’umwuga w’ubunyamategeko hirya no hino.

Advocates Africa yashinzwe mu 1998, igamije guteza imbere ubutabera, kurengera uburenganzira bwa muntu no kwimakaza indangagaciro za gikirisitu, binyuze mu bufatanye n’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta [NGOs] na sosiyete sivile.

Habayeho umwanya wo gusingza Imana

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko, Legal Aid Forum, Dr. Andrews Kananga, yitabiriye iyi nama

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yasabye abanyamategeko n’abanyeshuri biga amategeko babihuza n’ubukirirsitu muri Afurika, kubanisha neza ababagana ndetse bakimakaza ubuhuza mu bihugu byabo

Inkuru ya IGHE.COM

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA