Mukanizeyimana Solange uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gasabo, yagaragaje ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakirisitu bishe bagenzi babo basenganaga, asaba abayobozi b’amadini n’amatorero kwerera imbuto nziza abo bayobora n’abo basengana.
Yabigarutseho ubwo abayoboke ba ADEPR Gihogwe n’abanyamuryango bayo bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri mu 1994.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Gicurasi 2024, kibera kuri Paruwasi ya Gihogwe iherereye mu Murege wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Abo bayoboke basawe basabwa gutanga umusanzu mu rugamba rw’iterambere no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside.
Iki gikorwa cyaranzwe n’ibiganiro byibanze ku mateka yaranze u Rwanda ndetse hanagaragazwa intambwe nziza igihugu cyateye, himakazwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Mukanizeyimana yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo kuzirikana abishwe muri Jenoside no gusubiza amaso inyuma kugira ngo hatekerezwe ku byabaye abantu baharanira ko bitazongera kuba ukundi.
Yongeraho ko nk’abakirisitu, Ijambo ry’Imana bigishwa rikwiye kubabera intwaro nziza yo kwitwara neza mu byo bakora byose.
Ati “Ntabwo abishwe muri Jenoside mu 1994 bishwe n’abatarasengaga gusa, harimo n’abakirisitu. Gukizwa no kwitwa umuntu w’Imana biratandukanye. Dukizwe ariko dukizwe neza nk’abantu b’Imana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yasabye abakirisitu gufatanya guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside bagashyira imbere ikibahuza kuruta ikibatanya.
Umushumba wa Paruwasi ya Gihogwe, Pasiteri Jean Paul Niyihaba, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ashimira ubuyobozi bwabashije kurema igihugu gishyize imbere ubumwe.
Kuri Paruwasi ya Gihogwe hari urukuta rwo kwibuka rwanditseho amazina y’abantu 62 bahoze ari abanyamuryango ba ADEPR, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
ADEPR Gihogwe n’abanyamuryango bayo bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanywe n’urumuri rw’icyizere
Abahoze ari abayoboke ba ADEPR bishwe muri Jenoside bunamiwe

Mukanizeyimana Solange wari uhagarariye IBUKA yavuze ko ijambo ry’Imana rikwiye gufasha abantu kwitwara neza
Uwitonze warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya ashimira Inkotanyi zabarokoye
Pst Jean Paul Niyihaba yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwimakaje ubumwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yasabye abakirisitu gufatanya guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside