Umuhanzikazi Antoinette Rehema yashyize hanze indirimbo yuje ibihumuriza yise “Ibindi bitwenge”-Video

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Antoinette Rehema uzwi nka ‘’Mama Ibinezaneza’’, yasohoye indirimbo nshya yise ’’Ibindi bitwenge’’.

Mu butumwa yageneye itangazamakuru, Antoinette Rehema yagize ati’’ Ni indirimbo y’amashimwe, ubutumwa bwihishe inyuma y’iyi ndirimbo ni ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 9:1-41.”

’’Iyo Imana igize icyo igukorera rimwe na rimwe abantu batangira kwibaza bati ese uyu ni we? Cyangwa si we?”

Yifashishije inkuru ya Barutomayo warufite ubumuga bwo kutabona. Ati’’Igihe Yesu yahumuraga Barutomayo abafarisayo ntabwo bahise babyumva. Abajyaga bamubona asabiriza ntibiyumvishaga kongera kumubona ahimbaza Imana mu rusengero kubw’Imirimo Ikomeye Imana yamukoreye”.

Yunzemo ati’’Ibaze nko guhura n’umubyeyi waherukaga kubona yarabuze urubyaro mukongera guhura atwawe mu modoka n’umwana w’umusore, wamubaza uti ese uyu mwana ni uwa mukuru wawe?(kuko uziko nta rubyaro afite)” akagusubiza ati’’Hoya uyu mwana ubona ni umusore Imana yampereye ubuntu bwayo.:

Muri iyi ndirimbo, Antoinette Rehema agira ati’’Mwami w’abami gakiza kanjye sinzongera gushidikanya ku magambo yawe,urantabaye nongeye kubona ko uhambaye wongeye gutuma ntangara,uko wabivuze ni nako ubikoze binarenze uko nabyumvaga ,nzakunambaho kuko sinabaho ntari munsi y’ubushake bwawe.”

Mu nyikirizo ati’’Sinziringira agahato,Sinzatinya umunyago,nzahungira mu bwihisho bwawe mu mababa yawe,mu ihema ryawe nzahaguma maze twa dutero shuma tuzaze nkomereye mu maboko yawe.”

Antoinette Rehema ni umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel, akaba akorera umuziki muri Canada. Afite izina rikomeye mu Karere ugendeye ku bikorwa yahakoze mu myaka yashize birimo iby’ubugiraneza ndetse n’iby’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Tariki 21 Ukwakira 2017 ni bwo yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda aho yari yatumiye Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira byari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP n’amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe.

Antoinette Rehema yitabiriye igitaramo cyiswe “Amashimwe Live Concert” cyabereye mu Gihugu cya Canada muri Ottawa kuwa 23 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo cyateguwe na Alpha Rwirangira.

Ibindi bitwenge ni indirimbo yanditswe na Antoinette Rehema mu gihe amajwi yakozwe na Loader naho amashusho atunganywa na Santos Grial Bagwela.

Indirimbo’’Ibindi bitwenge” ikaba ije isanga izindi zirimo ’’Ubibuke, Agaherezo, Beautiful Gates, Impozamarira, Simaragido, ibinezaneza ndetse na Kuboroga.

Umva iyi ndirimbo nshya hano:

Antoinette Rehema yasohoye indirimbo ibindi bitwenge
Ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA