Nyuma yuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) ku munsi wejo itsinzwe n’igihugu cya Benin, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi agahita ayoyoka, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwifatira ku gahanga Pasiteri wo muri Nigeria wari wahanuye ko amavubi agiye kujya mu gikombe cy’isi.
Mu minsi yashize Women Foundation Ministries na Noble Family church biyobowe na Ap.Mignone Alice Kabera bari batumiye Pasiteri uturuka mu gihugu cya Nigeria maze ubwo yari ahawe umwanya ngo yigishe ijambo ry’Imana mu buhanuzi bwinshi yumvikanye ahanura yanahanuriye abitabiriye iki giterane ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) agiye kujya mu gikombe cy’isi gikurikiye bivuzeko yavugaga icya 2026 kuko yabivuze mu gihe ikipe y’igihugu yari iyoboye urutonde rw’amajonjora yo gushaka itike y’iki gikombe.
Icyo gihe Pasiteri yagize ati”Turimo turahanura ko mu gikombe cy’isi gikurikiyeho, Amavubi azaba ariyo mu izina rya Yesu”.
Ku munsi wo ku wa gatandatu taliki ya 10 Ukwakira 2025 ubwo amahirwe y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo kujya mu gikombe cy’isi yaramaze kuyoyoka nyuma yo gutsindwa na Benin ,Ku mbuga nkoranyambaga hari benshi bakomeje kwibaza kuri uyu mukozi w’Imana bavugako ari umutubuzi wari waje gutuburira abanyarwanda.
Dore bimwe mu bitekerezo byagarutse kuri ubu buhanuzi, bw’uko amavubi agiye kujya mu gikombe cy’isi
Kokoza Nkuriza Charles (KNC Imfurayiwacu) umuyobozi wa Radio na Tv 1, ubwo yari mu kiganiro “Rirarashe”, yagize ati” Buriya abantu n’abahanga yari yarebye ko Amavubi ayoboye itsinda aravuga ati:” Amavubi arakaze azajya mu gikombe cy’isi”.
Aha KNC yavuzeko nubundi bene izi kinamico arizo abitwa bamwe mubakozi B’Imana bakinira kubantu aho bareba ibintu uko bimeze maze bagatera waraza ngo barahanuye .
Yagize ati:”Uwitwa umuhanuzi yakubona ugenda na moto ngo Imana iguhaye imodoka,yamenya ko ntarubyaro ufite ati Imana iguhaye impanga “.
Ukoresha amazina ya Enoch Junior 250 ku rubuga rwa Instagram yagize ati”Ahubwo tugaruke ku muntu waruyoboye gahunda, watumye abirangiza kubivuga niwe ufite ikibazo”.
Wasili usanzwe avugira ikipe ya Rayon sport abinyujije nawe ku rubuga rwa Instagram yagize ati “Ni ikibazo cya Pasiteri se ra cyangwa ninjye uri kumva nabi, Pasiteri rero nagaruke atubwire gahunda zose uko zifashe kuko yaratubeshye, cyangwa ahari ubanza nashonje”.
Uwitwa Musa Moise yifashishije urubuga rwa X, yagize ati” Nyamara wasanga yaravuze igikombe cy’isi cya 2030, kuko yavuze igikombe cy’isi gikurikiyeho”.
Uwitwa Nsabimana nawe yanyuze ku rubuga rwa X agira ati “Ariko Pasiteri ararengana kuko yari yabivuze, bahita birukana umutoza bazana uwo kudutera agahinda”.
Snova call me we yagize ati” Uwo mu Pasiteri bamufunge bamuhezemo”.
Cyubahiro Deo yifashishije urubuga rwa X, aragira ati” Wasanga yaravuze igikombe cy’isi cy’amagare tukabyumva nabi”.
Ukoresha amazina ya Loya 1official ku rubuga rwa X, yagize ati” Uwo ni umutubuzi, ahari yari yanashonje”.