Ingabire Marie Immaculée,wakundaga Imana n’abantu akanga ruswa n’akarengane yatabarutse

Ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025, u Rwanda rwashavujwe n’inkuru y’urupfu rwa Ingabire Marie Immaculée, wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane.

Inkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo, aho Transparency International Rwanda yayitangaje ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko Ingabire yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Yitabye Imana afite imyaka 64, asiga icyuho gikomeye mu guharanira ukuri, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ingabire Marie Immaculée azwi cyane nk’umwe mu mpirimbanyi zikomeye mu guharanira ukuri, kurwanya ruswa n’akarengane mu muryango nyarwanda. Yari umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu mwaka wa 2004, maze mu 2015 atorewa kuyobora uwo muryango kugeza ku munsi yitabiyeho Imana.

Mu gihe yamaze ayoboye, Ingabire yaranzwe n’imvugo itarangwamo uburyarya, atinya guca ku ruhande cyangwa guceceka iyo habaga habayeho akarengane. Yashimwaga na benshi kubera amagambo ye ataziguye, yagaragazaga ibitagenda, akanenga aho bikenewe, ariko mu buryo bushingiye ku mategeko no ku kuri.

Yari azwi kandi nk’umwe mu bagore baharaniye cyane uburenganzira bw’abagore n’abakobwa, aharanira ko ijwi ryabo ryumvikana mu nzego zifata ibyemezo ndetse no mu buzima bwa buri munsi. Ubwitange bwe, ubupfura bwe n’ubutwari bwe bwamuhesheje icyubahiro n’urukundo by’Abanyarwanda benshi.

Nk’abemera, tuzi ko urupfu atari iherezo, ahubwo ko ari inzira ijyana mu bugingo bw’iteka. Mu ijambo ryayo, Imana itanga ihumure n’icyizere cy’ubuzima buhoraho ku bayubaha kandi bagakora ibyo isaba.

Yesu ubwe yavuze ko ari we “kuzuka n’ubugingo, ko umwizera wese na ho yapfa azabaho.” (Yohana 11:25). Aya magambo y’Umukiza wacu atwibutsa ko azazuka ku munsi wa nyuma.

Ingabire Immaculée yabaye urugero rwiza rw’umuntu witanze, waharaniye ukuri, waharaniraga ubutabera n’imibereho myiza y’abandi. Nubwo atakiri kumwe natwe, twemera tudashidikanya ko Imana ishobora kumwakira mu bwami bwayo, nk’uko yabisezeranyije abayizeye bose.

Hahirwa abapfa bapfiriye mu Mwami wacu! (Ibyahishuwe 14:13)

Urupfu rwa Ingabire Marie Immaculée ni igihombo gikomeye ku Gihugu, ku muryango wa Transparency International Rwanda, no ku bantu bose bamushimira uruhare yagize mu kubaka Igihugu kirangwa n’ukuri, ubutabera n’iterambere rirambye.

Icyakora, hari icyizere cyo kuzamubona mu bundi buzima.

Transparency International Rwanda yayitangaje ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko Ingabire yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA