Nyuma y’uko Joseph Kabila akatiwe n’igisirikare cya RDC igihano cy’urupfu, Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika bamaganye uwo mwanzuro mu gihe Kabila we yamaze kwinjira ku mugaragaro muri M23 ngo babohore igihugu ubuyobozi bubi bwa Felix Tshisekedi.
Aba basenyeri bavuga ko icyo gihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila kitari mu mujyo w’amahoro ahubwo ari mu buryo bwo kwihorera kandi bihabanye n’ivanjiri biyemeje kwigisha muri RDC.
Aba bashumba ba Kiliziya Gatolika muri RDC bavuga ko hagakwiye kubaho ibiganiro ku mpande zombi bigamije gushakira hamwe uburyo bwo gukemurira hamwe no kurwana n’amakuba yagwiririye iki gihugu.
Ibyo byose byatangajwe kuri uyu wa mbere mu butumwa bw’amashusho bwasomwe n’umunyamabanga mukuru wa CENCO, Musenyeri Donatien Nshole, wavuze ko “ibiganiro bidaheza ni byo nzira nziza cyane yo gucyemura impamvu muzi z’aya makuba [mu bwinshi] no kugarura ubumwe n’amahoro”.
Joseph Kabila w’imyaka 54 y’amavuko yahamijwe n’urukio rukuru rwa Gisirikare ibyaha by’intambara n’ibyaha by’ubugambanyi byose bisembuwe cyane n’uko yaje gusura ibice M23 yigaruriye ibice bimwe bya DRC ndetse akagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa M23.
Kabila yamaganye iyo myanzuro y’urubanza avuga ko nta shingiro rufite, ndetse avuga ko inkiko zirimo gukoreshwa nk'”igikoresho cy’ikandamiza”. Ntabwo ari we wenyine kuko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW), wamaganiye kure uwo mwanzuro.
Muri RDC, habarirwa abayoboke ba Kiliziya Gatolika abarenga 52,166,000 bangana na 49.6% akaba ari bo bavugiwe n’abashumba babo ko umwanzuro w’urukiko ku gihano cy’urupfu bakatiye Joseph Kabila utari ukwiye.
Joseph Kabila Kabange ni umunyapolitiki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, wabaye n’umusirikare mbere yo kwinjira muri politike. Yabaye Perezida wa kane wa DRC kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Yagiye ku butegetsi nyuma y’iminsi icumi se, Perezida Laurent-Désiré Kabika, arashwe agapfa, mu gihe cy’intambara ya Kabiri yo muri Kongo.

Musenyeri Donatien Nshole, umunyamabanga mukuru wa CENCO, yavuze ko bashyigikiye ko haba ibiganiro bidaheza bigamije kucyemura ibibazo byugarije DRC

Joseph Kabila aherutse gukatirwa n’igisirikare cya RDC igihano cy’urupfu