Tariro Mnangagwa, umukobwa wa Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yagaragaye mu mashusho abyina indirimbo “Si umuhemu” ya Richard Ngendahayo.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukobwa yizihiwe cyane n’iyi ndirimbo.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu birori by’ubukwe bwe, bwatashywe n’ababyeyi be, Perezida Mnangagwa n’umugore we Auxillia Mnangagwa.
Tariro Mnangagwa w’imyaka 39 y’amavuko, mu 2022 yasuye u Rwanda ndetse yari mu bashyitsi bitabiriye ibirori byo kwita izina.