Umuramyi Prosper Nkomezi yamaze kwemeza kuzafatanya na Korali Shiloh muri “SPIRIT OF REVIVAL 2025 Ed.7”

Prosper Nkomezi, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa gospel mu Rwanda, yamaze kwemeza ko azafatanya na Chorale Shiloh mu gitaramo “THE SPIRIT OF REVIVAL 2025 Edition 7”.

Uyu muhanzi uri no kwitegura kumurika Album, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yemeje aya makuru ko azafaanya na Korali Shiloh guhimbaza Imana.

Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 12 Ukwakira 2025. cyitezweho guhuriza hamwe abaririmbyi n’abaramyi batandukanye mu rwego rwo gukomeza kuzamura ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.

Korali Shiloh iri gutegura iki gitaramo isanzwe ibarizwa muri ADEPR Muhoza i Musanze ikaba armwe mu ma Korali akomeje kugenda agwiza igikundiro bitewe n’ubuhanga bwabo mu Muririmbire no myandikire.

Igitaramo The Spirit of Revival Concert Ed.7 kizabera kuri Expo Ground Gikondo-Kigali guhera saa cyenda z’amanywa (3:00pm. Abari gutegura iki igitaramo bavuga ko imyiteguro igeze kure kandi ko abazitabira bazahabwa ibyiza bihagije ibyo Imana igenera abayikunda.

Reba indirimbo nshyashya ya Korali Shiloh bise”Nahisemo Yesu” :

7

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA