Roho nziza itura mu mubiri muzima -Uruhare rukomeye rwa Rwanda Legacy of Hope mu buvuzi bw’u Rwanda (Amafoto)

Nibyo koko Roho Nziza itura mu mubiri muzima” bivuzeko hagomba kwitabwaho ubuzima bw’umubiri n’ubw’umutima, kugira ngo abantu babashe kubaho bafite amahoro, imbaraga n’icyizere.

Uyu muryango mu rwego rwo gusiga umurage w’icyizere (Legacy of Hope) bakorera hamwe mu kubaka u Rwanda rufite icyizere cy’ejo hazaza, binyuze mu bikorwa by’ubuvuzi, uburezi, guteza imbere imibereho myiza n’ubuzima bw’umwuka.

Umuryango Rwanda Legacy of Hope ubaye ubukombe mu gutera inkunga ibikorwa by’ubugiraneza by’iganjemo iby’ubuvuzi aho umaze imyaka isaga 15 ikora ibi bikorwa buri mwaka ukaba uzana abaganga baza kuvura indwara zitandukanye mu bihembwe bibiri.

Muri uyu mwaka w’i 2025 watangiye igikorwa cyo kubaga indwara z’uruti rw’umugongo, ubwonko, ubugumba, indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo, aho abarwayi 300 ari bo byitezwe ko bazabagwa muri iki cyiciro kizatwara agera kuri miliyari 2,7 Frw.

Kuri iyi nshuro ni gahunda iri kubera mu bitaro bitanu, birimo ibya kaminuza bya Kigali (CHUK), ibitaro bya Rwamagana, ibya Gahini, ibya Kibagabaga ndetse n’ibya kaminuza bya Butare (CHUB). Ikaba izamara icyumweru kimwe habagwa abarwayi batoranyijwe.

Uyu muryango wabyawe n’idini rya All Nations Ministries, umaze imyaka 15 ukora uyu murimo, aho kuri iyi nshuro wazanye inzobere z’abaganga 24 baturutse mu bihugu 12.

Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango akaba ari na we wawushinze, Pasiteri Ntavuka Osee, yatangaje ko ashimishwa n’umusaruro bimaze gutanga cyane cyane ku barwayi batagiraga kivurira.

Yagize ati “Uburemere bwa mbere mbiha ni ukubona umuntu wari ubuze uko agira avuwe agakira, ibyo biratunezeza kuko hari nk’abo twasanze bamaze imyaka 17 badashobora kuvuga, ariko ubu baravuga.”

Pasiteri Ntavuka Osee utuye mu Bwongereza yavuze ko yagize iki gitekerezo, nyuma yo gusanga mu itorero ashumbye harimo abaganga b’inzobere mu buvuzi butandukanye, abona ko hari icyo byafasha igihugu cye, atangirana n’abaganga babiri gusa, ariko ubu uyu muryango ugizwe n’inzobere mu buvuzi 198.

Ubu buvuzi bwongewemo kubaga abarwaye urutirigongo (Spine Surgery), busanzwe bukorerwa mu bitaro 14 mu gihugu no ku barwayi bakoresha ubwisungane mu kwivuza (Mituelle), mu rwego rwo kunganira gahunda ya 4 ×4 yo kongera umubare w’abaganga byibuze abarwayi 1000 bakabarirwa abaganga bane.

Inzobere mu buvuzi bw’indwara zibasira ubwonko (Neuro Surgery), Dr. Muneza Severien, yabwiye itangazamakuru ko hari byinshi bari kwigira kuri aba baganga, ibizafasha mu kugabanya umubare w’abarwayi.

Yagize ati “Imwe muri gahunda ziba zazanye aba baganga, harimo kudufasha kugabanya umubare w’abarwayi no kutwigisha ubumenyi tudafite kuko iyo babaga natwe tuba twigiraho.”

Ndahiro Ivan w’imyaka 23, wari urwaye Palalyse ku gice cyo hasi, nyuma yo kubagwa uruti rw’umugongo yashimye ababegereje ubu buvuzi agira ati ”Igice cyo hasi cyose ntago cyakoraga cyari cyarabaye Palalyse, nshiye muri Scanner bambwira ko mfite ikibyimba ku rutirigongo cyahagaritse amaraso kiyabuza kumanuka, ni ko kumbaga rero ariko ubu igice cyo hasi natangiye kucyumva.”

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru, umuryango Rwanda Legacy of Hope uzasiga mu Rwanda ibikoresho n’imiti bifite agaciro ka miliyoni 193 Frw.

Kuva uyu muryango watangira mu 2012 abaganga 450 nibo bamaze kwigishwa kubaga indwara zitandukanye ndetse biteganyijwe ko nyuma y’icyi cyiciro, uzaba umaze kubaga abarwayi basaga 8500.

Itorero ryiza ni iryita ku mfubyi, abapfakazi n’abarwayi” Gushyira imbere ibikorwa by’impuhwe no gufasha abababaye, by’umwihariko imfubyi, abapfakazi n’abandi bose bafite intege nke mu muryango aribyo umuryango wa Gikirisitu wa Rwanda Legacy of Hope ushyira imbere mu kugendera muri iyi ntego no gushimangira imvugo yitwa ngo “Kora ndebe iruta cyane vuga numve “.

Pastor Ntavuka Osee ,Umuyobozi mukuru w’uyu muryango Rwanda Legacy of Hope, , yatangaje ko ashimishwa n’umusaruro ubu buvuzi bumaze gutanga

Dr .Alexander Oboh, n’umwe mu nzobere ziri kubaga abagore bafite ibibazo byo kutabyara

Muri icyi cyiciro abarwayi basaga 300 nibo byitezweko bazabagwa

Ndahiro Ivan, wabazwe uruti rw’umugongo arashima ababegereje ubu buvuzi

Muri icyi cyiciro hari gukoreshwa ikoranabuhanga mu kubaga abagore bafite ubugumba

Inzobere mu buvuzi ziri kubaga uruti rw’umugongo

Hakoreshwa ikoranabuhanga rihambaye mu kubaga abarwayi

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA