Ni intumwa y’Imana kandi ni umubyeyi:Imbamutima za Pastor TUYIZERE J.Baptiste kuri Apostle Dr. Paul Gitwaza uri kwizihiza imyaka 30 amaze yitabye umuhamagaro mu Rwanda

Nyuma yuko Taliki ya 1 Ukwakira, intumwa y’Imana Dr. Paul. Gitwaza yizihije isabukuru y’imyaka 30 amaze atangiye ivugabutumwa mu Rwanda, abantu batandukanye bagiye bandika ubutumwa bwuko biyumva, aho ubwinshi bwibanda ku gushimira Ap.Gitwaza ku bw’imirimo y’Imana yakoretse muri bo binyuze muri we.

Umwe mu bagaragaje imbamutima ze ni Pastor Tuyizere Jean Baptiste Umushumba wo mw’itorero rya Zion Temple Celebration Center Paruwasi ya Mwurire mu karere ka Rwamagana.

Mu ibaruwa ifunguye uyu mushumba yandikiye Ap.Dr. Paul Gitwaza yavuze ko mbere yuko bahura, yari afite ibikomere bitandukanye yaba ibyo yakomoye ku muryango ndetse no ku itorero ariko Ap.Dr.Paul Gitwaza akamufasha kubikira.

Iyi baruwa igira iti: “Ntumwa y’Imana Kandi mubyeyi wacu Dr. Paul Gitwaza,

Mfite umutima wuzuye ishimwe n’icyubahiro gikomeye, nanditse iyi baruwa ifunguye kuri uyu munsi wihariye, aho duhimbaza kwitaba kwawe umuhamagaro w’Imana wo gukorera mu Rwanda.

Kuva mu bwana bwanjye, nakuriye mu rusengero nkorera mu mirimo itandukanye: ishuri ryo kucyumweru, urubyiruko, n’ivugabutumwa. Nyamara inyuma y’uwo murimo, nari mfite ibikomere byo mu mutima byakomotse ku muryango wanjye wari warabaswe n’amakimbirane n’ubukene.

Nari umwana ubabaye mu buryo bw’umwuka, ubw’amarangamutima ndetse n’ubusanzwe, nshakisha ubuzima, ibyiringiro, urukundo n’ineza mu mitima y’abashumba. Ariko sinabibonye. Ahubwo, nisanze nararushijeho gukomereka, nagendanaga ijwi ry’umutima ubabaye ryinginga  ariko nkabura uryitaho.

Ejo hazaza hanjye hari mu mwijima. Nubwo natsinze ikizamini cya Leta cya P6 inshuro zirenze ebyiri, nta bushobozi bwo gukomeza amasomo nari mfite. Mu kwiheba gukomeye, nigeze no gutekereza kwiyahura. Ariko ku bw’imbabazi z’Imana, ntiyabinyemereye.

Nakuranye inzozi zo kuzaba umukozi w’Imana, umuntu ufite urwego rwo hejuru rw’uburezi, ugira ingaruka nziza ku muryango mugari kandi ufasha abakene. Ariko sinabonaga inzira yageza inzozi zanjye kuba  ukuri.

Muri uwo mubande w’urujijo, igihe nari mfitiye urwango itorero kandi nta cyerekezo cy’ubuzima, Imana mu buntu bwayo yankuye mu mwijima impuza namwe, mbona umukozi wayo yatoranyije, Umushumba mwiza mu buzima bwanjye.

Binyuze muri wowe, Ntumwa, nabonye ibyo nari narabuze igihe kirekire: urukundo, ibyiringiro, ineza, gukira no kubona icyerekezo. Imana yarabakoresheje kugira ngo nkire mu buryo bw’umwuka, mu marangamutima ndetse no mu buzima busanzwe.

Binyuze mu murimo wanyu, inzozi zanjye zatangiye kugerwaho. Mwaranyizeye, muradera, munshyira mu nshingano zifatika muri Minisiteri. Mwandobanuye kandi munsengera ku bushumba, kandi Mwanshyigikira mu rugendo rwanjye rw’amashuri.

Uyu munsi, ku bw’ubuntu bw’Imana, mfite impamyabumenyi zitandukanye kaminuza mu byiciro bitandukanye, ubuzima bwanjye bufite ituze n’ubuzima bwiza, mfite ibyiringiro n’icyerekezo gisobanutse cy’ejo hazaza, kandi mpagaze nk’ukunda umuryango ndetse n’itorero.

Byose ni ikimenyetso cy’uko Imana yabakoresheje  nk’igikoresho cyayo kugira ngo mbe uwo ndi we uyu munsi.

Mubyeyi, ndashaka kuvuga nti:”Mwarakoze kwitaba umuhamagaro w’Imana atari ku bw’u Rwanda n’amahanga gusa, ahubwo cyane cyane ku bw’ubuzima bwanjye.

Ndabasezeranya kugumana ubudahemuka ku muryango wanjye w’umwuka, no gukoresha neza ibyo naboneye ku Mana ibibanyujijemo mu kuyikorera, kubaka Ubwami bwayo no kubaka iyerekwa rya Authentic Word Ministries.

Kuri uyu munsi wo kwizihiza uburyo mwitabye umuhamagaro w’Imana, ndabifuriza isabukuru nziza yuzuye umugisha. Iyabahamagaye ikomeze kubakomeza , ibahembere imirimo yanyu myiza, ibateze intambwe nshya ku bw’ibihe bizaza, ku bw’inyungu z’ibisekuru n’amahanga yose.

N’umutima wuzuye ishimwe, icyubahiro n’urukundo, tunyuzwe no kukugira nk’umubyeyi wacu.


Pastor TUYIZERE Jean Baptiste”.

REBA INCAMAKE Y’IBIKORWA BY’IVUGABUTUMWA BYARANZE AP.DR.PAUL GITWAZA MU MYAKA 30:

Apostle Dr.Paul Gitwaza hamwe n’umuryango wa Pastor Tuyizere Jean Baptiste
Pastor Tuyizere Jean Baptiste Umushumba wa Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Mwurire yashimye Apostle Dr.Paul Gitwaza watumye inzozi ze ziba impamo
Pastor Tuyizere Jean Baptiste n’umufasha we bibutse ineza bagiriwe na Apostle Dr.Paul Gitwaza bamwandikira ibaruwa ifunguye yo kumushimira
Apostle Dr.Paul Gitwaza amaze imyaka 30 yitabye umuhamagaro wo gukorera Imana mu Rwanda kuko yahageze mu kwezi kw’Ukwakira ,mu mwaka w’i 1995

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA