Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza muri Canada mu bitaramo bizazenguruka icyo gihugu

Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, bari kwitegura ibitaramo bizazenguruka igihugu cya Canada bise “Yebo Concerts”.

Ni ibitaramo bizeye ko bizabafasha mu rugendo rwabo rwo kwaguka mu ivugabutumwa ndetse no kurushaho kubafasha gusabana n’abakunzi babo.

bi bitaramo bizatangirira mu Mujyi wa Vancouver tariki 18 Ukwakira 2025, nyuma y’uko mu 2024 byari biteganyijwe ariko ntibyakunda.

Umujyanama wabo Murindahabi Irénée, yabwiye InyaRwanda ko ubu bari gushyira imbaraga mu gitaramo cya mbere muri Vancouver, nubwo hakomeje ibiganiro kugira ngo n’indi mijyi bazayigeremo muri uru rugendo.

Ati: “Turi gutegura Vancouver mbere na mbere. Ahandi ho ni ibiganiro turimo kuko dukeneye ibintu bizima. Ariko birashoboka. Icyo dushaka cyane ni uguhuza abahanzi na ‘Community’ ikunda imiziki yabo iri hanze y’u Rwanda dutangiye.”

Ku bijyanye n’impamvu bahisemo kwita ibi bitaramo “Yebo”, Murindahabi Irénée yavuze ko bifitanye isano n’indirimbo yabo nshya iri gukundwa cyane, ariko kandi ikaba iri mu murongo wo kumenyekanisha gahunda bihaye yo kuririmba no mu rurimi rw’Igiswahili.

Ati: “Urebye ni uko tudatekereza Abanyarwanda gusa. Ubu turi gutumira n’abakoresha Igiswahili ngo bamenye ko tuje gutaramana. “

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe b’abahanzi bagezweho mu muziki wa Gospel nyarwanda. Batangiye urugendo rwabo mu 2018, bavuye mu kuririmba mu rusengero batangira gushyira hanze indirimbo zabo bwite.

Bamamaye mu ndirimbo nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo”, Ibuye”, zigaragaramo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no gushimangira ko Imana ikora ibikomeye mu buzima bwa muntu.

Mu myaka micye bamaze mu muziki, bakoze ibitaramo byabereye mu Rwanda no hanze yarwo, banagera no mu Burundi mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Kuri ubu bari kwagura umuziki wabo binyuze mu ndirimbo zanditse no mu Kiswahili, mu rwego rwo kwagura ubutumwa bwabo ku ruhando mpuzamahanga.

Vestine na Dorcas bafatwa nk’ijwi rishya rishyira imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rikomeje gutanga icyizere cy’ahazaza heza mu muziki wa Gospel nyarwanda.

Reba indirimbo yitwa”Yebo” ya Vestine na Dorcas:

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA