Abantu benshi ntibumva cyangwa ngo basobanukirwe ko hari itandukaniro riri hagati hagati y’ Abaheburayo,Abisirayeli n’Abayuda nyamara burya si kimwe nkuko umukozi w’Imana Rev.Dr.Silas Kanyabigega akomeza abisobanura.
Abaheburayo:
- Ijambo Abaheburayo ubwa mbere ryakoreshejwe kuri Aburahamu n’abamukomokaho.
- Bikomoka mu giheburayo, bigasobanura “umuntu wambutse” (birashoboka ko bivuga ko Aburahamu yambutse Efurate kuva Mezopotamiya yerekeza i Kanani, Itangiriro 14:13).
- Mu Isezerano rya Kera, “Abaheburayo” rikunze gukoreshwa riganisha ku bantu bo hanze ku banyamahanga, mu yandi magambo batandukanye n’abanyamahanga (urugero, Abanyegiputa babitaga Abaheburayo (Kuva 1:16).
- Rero: Abaheburayo = izina rya mbere ku bakomoka kuri Aburahamu, cyane cyane mbere yuko baba ishyanga.
[Abisrayeli:- Ni urubyaro rwa Yakobo, izina Imana yahaye Isiraheli (Itangiriro 32:28).
- “Igihugu cya Israyeli”ni izina ryigihugu cy’ Imiryango cumi n’ibiri yakomotse kubahungu ba Yakobo.
- Nyuma yo Kuva mu Egiputa, no kwigarurira Kanani, ndetse no mu gihe cy’ Ubwami bwa Israyeli n’ubwa Yuda, bitwaga Abisrayeli.
- Rero: Abisiraheli = ishyanga ryashinzwe rishingiye ku rubyaro rwa Yakobo / Israyeli, cyane cyane mu gihe cya Cyami cya Bibiliya, no mu gihe cya mbere y’uko bajyanwa ishyanga.
Abayuda:- Duhere ku izina Yuda, umwe mu bahungu ba Yakobo cumi na babiri.
- Nyuma yuko ubwami bwo mu majyaruguru (Abisrayeli) bwigaruriwe na Ashuri (mu mwaka 722 mbere ya Yesu), hasigaye gusa ubwami bwo mu majyepfo bw’ IBUYUDA. Abantu baho bitwaga “Ab’Ibuyuda”, nyuma yaho gato bitwa Abayuda.
- Igihe Abanyababuloni babajyanga mu bunyage (mu kinyejana cya 6 mbere ya Yesu) no mu Isezerano Rishya, “Umuyuda” ryabaye izina rusange ku bakomoka kuri Israyeli bose bakurikiza imyizerere ya kiyahudi, hatitawe gusa ku bakomoka kuri Yuda.
- Rero: Ijambo Abayuda, nyuma y’ubunyage bw’Abisrayeli, ryakoreshejewe no ku ba Israyeli bandi biyemeje gukurikiza imyizerere y’ Ibuyuda.
Incamake:- Abaheburayo: cyane cyane mu bihe by’aba Bakurambere (Aburahamu, Isaka, Yakobo).
- Abisrayeli → Ishyanga rikomoka kuri Yakobo / Israyeli, cyane cyane kuva ku gitabo cyo Kuva ukaza ukageza ku bitabo by’ Abami.
- Abayuda: niryo zina ryabarangaga nyuma yo kujyanwa ishyanga, cyane cyane abakomokaga kuri Yuda, ariko mubyukuri icyo gihe bakiri iwabandi, izina Abayuda ryakoreshwaga ku Bisrayeli bose bakoreshaga imyemerere ya kiyahudi. Bitwaga Abayuda, hatitawe ku bisekuruza byabo.