Kutita ku mwana mutoya n’ugutera umugongo ejo heza h’igihugu n’itorero-Umuryango OEPSD Tabara

Umuryango wa OEPESD TABARA (Organisation pour l’Education et la Prise en charge des Enfants en Situation Difficile ) ushyira imbere kwita ku bana,urubyiruko no kurwanya amakimbirane yo mu miryango usanga kutita ku mwana mutoya ari ugutera umugongo ejo heza h’igihugu n’itorero.

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, Abanyeshuri batandukanye ubwo bari mu biruhuko bikuru bamaze iminsi muri gahunda yiswe “Intore mu biruhuko” mu gufasha urubyiruko kwidagarura, kubarinda ingeso mbi no kubura icyo bakora, ahubwo bagatozwa imikino, umuco n’ibindi bitandukanye. 

Umuryango wa OEPESD TABARA (Organisation pour l’Education et la Prise en charge des Enfants en Situation Difficile ) kubufatanye n’itorero rya Anglican Church ya Nyabikenke ahari hamwe muri Site zaberagaho izi ngando z’intore mu biruhuko mu murenge wa Bumbogo batanze amahugurwa ndetse basoza bagenera abana ibikoresho by’ishuri birimo amakayi n’amakaramu.

Pastor Eugene Nshogozabahizi ,Umuvugizi w’umuryango OEPESD Tabara

Pastor Eugene Nshogozabahizi ,Umuvugizi w’umuryango OEPESD Tabara(Organisation pour l’Education et la Prise en charge des Enfants en Situation Difficile mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuzeko mu bisanzwe bafasha abana kuva mu kiciro cyo hasi kugera kukisumbuye kandi ntibabafashe mu kubashakira ibikoresho n’iby’amashuri gusa ahubwo banabafasha mu bijyanye n’imyumvire ni ukuvuga kubavana muyo hasi tubazamura mu myumvire yo hejuru kugira ngo bazashobore kwiteza imbere bazagire ubuzima burambye bw’ejo hazaza.

Ati:Tureba kubyabateza imbere muri ubu buzima busanzwe ariko tukanabafasha mu bya Roho kuko twese tuziko roho nziza itura mu mubiri muzima (Developement Holistique) kandi dushishikariza ababyeyi ko kutita ku mwana mutoya ari ugutera umugongo ejo heza h’umuryango wo musingi w’igihugu n’itorero .

Ati:”Ikindi twitaho harimo kurwanya ko abana bata ishuri bakajya mubuzererezi aho tubegera tukabaganiriza bo n’ababyeyi babo tukamenya impamvu nyakuri kuburyo mu mpamvu nyinshi iyo dusanze harimo nk’ubukene tugerageza tukabafasha kugira ngo basubire kw’ishuri.

Uyu muyobozi yakomeje avugako izi ntego zuyu muryango arizo zabaye impamvu ko mu ngando z’intore mu biruhuko zabaye kuva kuwa 21 Nyakanga kugera 29 Kanama 2025 nka OEPESD Tabara twabaye abafatanyabikorwa ba Leta n’itorero rya Anglican mu guhugura urubyiruko rugera kuri 300 rwahugurirwaga kw’itorero rya Anglican rya Nyabikenke mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo.

Ati:Abafashamyumvire boherejwe na OEPESD Tabara bahuguye abana ku muco nyarwanda, indangagaciro naza kirazira z’umunyarwanda,kurwanya Ibiyobyabwenge no kurwanya inda zitateganijwe ndetse banahugurwa uburyo bwo kwirinda no gukemura amakimbirane yo mu miryango basobanurirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Muri izi ngando OEPESD Tabara yazisoje itegura amarushanwa ashingiye ku muco nyarwanda, abana bakora imivugo,amakinamico n’ibindi noneho amatsinda 8 yatsinze yaragizwe n’abana 81 bahembwe ibikoresho by’ishuri aho buri wese yabonye amakayi 5 n’amakaramu abasigaye bahabwa amakaramu na Jus byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu (+650.000Frws ).

Uwaruhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Bumbogo yashimiye umuryango wa OEPESD TABARA n’itorero rya Anglican Nyabikenke ndetse n’abandi bose bagize uruhare ku gira ngo iyi gahunda y’intore mu biruhuko ibashe kugenda neza muri uyu murenge.

Icyo gihe yagize ati :”Turashima umusaruro w’ubumenyi n’uburere abana bakuye aha,turashima kandi ababyeyi bitabiriye kohereza abana bagatozwa indangagaciro z’umuco Nyarwanda, bagakuza impano zabo kandi bikabarinda ubuzererezi by’umwihariko turashima kuba OEPESD TABARA bahaye abana ibikoresho by’ishuri “.

Umuryango OEPESD TABARA umaze imyaka 30 ubonye izuba kuko wabayeho kuva mu mwaka w’i 1995 nyuma gato ya Genocide yakorewe abatutsi utangira wita ku gukemura ibintu byihutirwaga ku bana n’ababyeyi mu rwego rwo gutuma bagarura ubuzima maze uko iminsi igenda ishira bagenda babashakira uburyo bwabafasha kwiteza imbere kugeza magingo aya bamwe mu batishoboye ,abana batagira kivuririra bakaba bitabwaho nuyu muryango.

Mu myaka 30 OEPESD TABARA imaze ibayeho byibuze ibikorwa byayo bimaze kugera ku bantu basaga ibihumbi magana atanu mu gihugu hose nubu bakaba bakomeje gukora ibikorwa by’ubugiraneza .

Umuyobozi waruhagarariye umurenge wa Bumbogo yashimye itorero rya Anglican n’umuryango wa OEPESD TABARA
Abana bari hagati y’imyaka 10 na 21 basaga 300 bari kuri Site ya Anglican Church Nyabikenke bahuguwe na’umuryango wa OEPESD Tabara usanzwe wita cyane kubana n’umuryango
Abana bararushanyijwe mubyo bahuguwe abatsinze bagahembwa amakayi n’amakaramu

Abana bahawe amakayi n’amakaramu na Jus

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA