Umuramyi Eric Niyonkuru yateguye igitaramo gikomeye atumiramo abahanzi 3 bo muri Finland

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeli 2025, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Niyonkuru, arakora igitaramo cy’imbaturamugabo azahuriramo n’abahanzi batatu bo muri Finland.

Iki gitaramo ’Special Sunday’ kibaye ku nshuro ya kabiri. Uyu mwaka gifite umwihariko kuko cyatumiwemo Ev. Elissa Rutaganira uzaturuka mu gihugu cya Sweden. Abazitabira bazumva ubuhamya n’indirimbo nshya zizashyirwa hanze umwaka utaha. Ni igitaramo Eric Niyonkuru yatumiyemo abaramyi batatu ari bo Janvier Furaha, Eric Reagan na N. Fiston.

Eric Niyonkuru wateguye iki gitaramo ni umuramyi wahagurukanye amavuta y’Imana cyane ko ari muri bake bakora cyane muri uyu muhamagaro i Burayi. Yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo kizaba kirimo abakozi b’Imana bafite umwuka wera ndetse yizeye adashidikanya ko n’indwara zizakira.

Eric Niyonkuru ari gusoza album ye ya mbere akaba avuga ko azanatangaza izina ryayo muri iki gitaramo ”Special Sunday”. Amaze gushyira hanze indirimbo 5 arizo: ”Atatenda, Nahimbazwa, Yakoze Imirimo, Ndi umunyamahirwe na Wahozeho yakoranye n’umufasha we.

Eric Niyonkuru agiye gukora igitaramo yatumiyemo abaramyi batatu baba i Burayi

Ev. Elissa Rutaganira niwe uzagabura ijambo ry’Imana

Eric Niyonkuru n’umugore we nibo bazakira (Host) abazitabira iki gitaramo

REBA INDIRIMBO “ATATENDA” YA ERIC NIYONKURU FT ERIC REAGAN

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA