Pastor Tuyizere Jean Baptiste yashyize hanze indirimbo isezeranya Afurika ko igitondo kimwe izahaguruka ikarabagirana (Video )

Pastor Tuyizere Jean Baptiste Umushumba wo mw’itorero rya Zion Temple Celebration Center Paruwasi ya Mwurire yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukomeye aho aririmba abwira umugabane w’Afurika ko nubwo uyu munsi uhangayitse ,ukaba ubabaye ,wibasiwe n’intambara ariko ko igitondo kimwe Afurika izahaguruka ikarabagirana.

Ni indirimbo ikomeye irimo ubuhanuzi bugaragaza Afurika ya none n’iy’ejo hazaza aho yumvikanamo amagambo ahamya ko iminwa y’imbunda iza ceceka, intambara zizaba amateka, indirimbo z’ishimwe zizaririmbwa, abanyafurika, tuzabana amahoro, Abanyafurika tuzaririmba urukundo, (twese ijwi rizaba rimwe tuvuge ngo turi abavandimwe.

Fashwa niyi ndirimbo unarebe amagambo ayigize:

REBA LYLYCS Y’INDIRIMBO AFURIKA TUZARIRIMBA YA PASTOR TUYIZERE JEAN BAPTISTE:

Afurika we uyu munsi urahangayitse
Africa we uyu munsi urababaye
Africa we uyu munsi wibasiwe n’intambara, Afurika Uyu munsi wahindutse urwamenyo, Africa we abana bawe barasuzuguwe,

Afurika we igitondo kimwe uzahaguruka urabagirane x2

Ref: iminwa y’imbunda iza ceceka, intambara zizaba amateka, indirimbo z’ishimwe zizaririmbwa, abanyafurika, tuzabana amahoro, Abanyafurika tuzaririmba urukundo, (twese ijwi rizaba rimwe tuvuge ngo turi abavandimwe.×2)

2.Africa we koko uyu munsi urahangayitse, Africa we koko uyu munsi urasuzuguwe, ariko kuko umwami Imana izadutabara nicyo gituma tutamwara, nicyo gituma dukomera mu maso hacu, hakomera hakamera nk’urutare kandi nzi yuko tutazakorwa n’isoni kuko udutsindishiriza ari hafi.

3. Guhera mu ihembe rya ruguru: turazarimba ubuvandindimwe.Somalia na Somaliland: tuzarirmba ubuvandimwe Eritrea na Ethiopia: tuzarirmba ubuvandimwe.DRC Uburundi n’uRwanda: tuzarirmba ubuvandimwe.ibihugu byose bya ECOWAS:tuzarirmba ubuvandimwe
SADC, EAC ndetse na IGAD: tuzarirmba ubuvandimwe

4.
Tunisia na Maroke
Aligeria na Libya
Moritaniya na Mali
cape vert na senegale
Gambiya na Genebisawu
Gene konakiri na serarewone
Burukina faso na Bene
kotedivwori na Liberia
Togo na Gana
Nigeri na Chadi
Misiri na sudani Zombi
Eritereya na Gibuti
Somalia na Somaliland
Etiyopiya na Kenya
centere Afurika na Kongo
Uganda na DRC
Urwanda n’uburundi
kameroni na Ekwateri
sawontome na Gabo
Tanzania na Malawi
Angola na Zambia
comore na Madagakari
Zimbabwe na Mozambike
Namibiya na Botswana
Eswatini na Lesoto
Afurika yepfo.

Pastor Tuyizere Jean Baptiste muri iyi ndirimbo n’abamufashije bagaragara bafite amabendera y’ibihugu by’Afurika

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA