Pastor Tuyizere Jean Baptiste Umushumba wo mw’itorero rya Zion Temple Celebration Center Paruwasi ya Mwurire yashimangiye urwo akunda umufasha we Mukanyiringiro Alphonsine amuvugaho amagambo y’imbamutima zo kumushimira anamuha igikombe.
Ibi byabereye mu karere ka Nyamasheke ,mu murenge wa Nyabitekeri ,kuwa 09 Kanama 2025 aho imbere y’imiryango, incuti n’abavadimwe, ndetse n’imbaga y’abantu benshi l,Pastor Tuyizere Jean Baptiste yavuze ko umwe mu migisha ukomeye yagize kandi ahora ashimira Imana iteka ari ukuba MUKANYIRINGIRO Alphonsine yaramubereye umufasha. ahamya ko icyo yasabye Imana mu rushako ari icyo yamuhaye.
Aya mashimwe uyu mushumba yayatangiye mu biroli byo kwerekana umugisha w’abana Imana y’abahaye,aboneraho gutanga inka y’iteto ashimira umuryango w’umufasha we ahamya ko yamubereye umugisha.
Ibi birori byaranzwe n’amagambo y’urukundo, ubuhamya bwiza bwakoraga ku marangamutima ya benshi aho pastor TuyizereJean Baptiste yahamijeko umufasha we yamubereye umugore wo mu migani 31.
Ati:”Ndashimira Imana yo yampaye icyo nayisabye, kuva cyera mu masengesho yanjye nasabaga Imana kuzampa umufasha mwiza, uzambera umugisha kandi nanjye nkamubera undi kandi rwose ibi Imana yarabikoze.
Yakomeje avugako umufasha we yamumbereye amarembo y’umugisha, yanyeretse urukundo rutagira ikigombero, yankunze nta gifatika mfite cyo gushingiraho, kandi yihanganiye ubuzima bubi bw’imibereho ikakaye twanyuzemo tukimara gushinga urugo. Yabaye umugore wo mu migani 31, yakuye amaboko mu mifuka arakora cyane kugeza ubwo Imana yagiye iduhindurira ubuzima kugeza aho tugeze uyu munsi.”
Pastor Tuyizere Jean Baptiste ahamya ko umugore we yamubereye urugero rwiza rwo kuganduka nk’Itorero, yabaye umugore ushyigikira inzozi n’umuhamagaro we, wamubyariye abana beza kandi akabaha uburere bukwiye, umugore umukundira umuryango kandi ushyigikira impano ye yo gufasha abatishoboye no kwita kubari mu kaga.
Ati: ” Mu myaka 15 tumaranye, Alphonsine yambereye urugero rwiza rw’uko umugore agomba kuganduka nk’Itorero, bitewe n’amateka yanjye n’ubuzima bubi nabayemo mu bwana no mu mibyirukire yanjye, twabanye ndi umunyabikonere byinshi, nta byiringiro by’ejo hazaza narimfite, nafataga ibyemezo bigoranye no mu buryo bugoranye ariko nta munsi numwe yigeze yanga gushyigikira icyemezo nafashe kabone nubwo cyabaga kigoranye cyane.
Twahuye n’imibereho ikakaye yaranzwe n’ubukene, intambara zo mu murimo, ibibazo byo mu muryango mvukamo n’ibindi ariko byose yanteraga imbaraga, akambwira ko bizarangira.
Ati:”Ndibuka ubwo yabonaga ubuzima bubaye bubi cyane, akatisha imirima yajya ava ku kazi akajya guhinga kugirango ikiguzi cyo guhaha kigabanuke Kandi rwose byaradufashije cyane.
Hari igihe nafashe icyemezo cyo guhagarika gusubira mu rusengero no guhagarika umurimo w’ivugabutumwa biturutse ku ntambara narindi guhura nazo, ariko yarankomeje, aransengera, ahagararana nanjye, ansangiza ubuhamya nk’umwana uvuka kwa Pasitori, ndakomera nkomeza umurimo none ubu nanjye ndi Pasitori.
Ati:”Yambyariye abana beza kandi mu kuri nkunda ukuntu abitaho, ubona umuryango ariwo murimo we wambere. Njye n’abana twabyaranye atwitaho kandi akaduha urukundo rwuzuye, rukatunyura. Nkunda kwiga kandi ngakunda akazi cyane, igihe cyose mubwiye ko nshaka kujya mu ishuri arabyumva, akigomwa byose nkabona amafaranga yo kwiga kandi ntihagire icyuho kiboneka mu muryango kandi byose abitwarana no kunshyigikira mu mirimo yose nshingwa mu itorero ikindi umuhate wanjye wo kwita ku batishoboye n’ababaye arawushyigikira. Mbese Imana yampaye icyo nayisabye.”
Mu rwego rwo gushimira umuryango ko wamushyingiye umugore akamubera umugisha, pastor TuyizereJean Baptiste yahaye Nyirabukwe inka y’iteto, yambika sebukwe umudari w’ishimwe amushimira uburyo yamutoje gukunda Imana no kuyikorera.
Ati: “Umukobwa wacu muto namwise ITETO, Bisobanura ko umufasha wanjye akwiye Inka y’iteto, yo kumushimira, yo gushimira umuryango we by’umwihariko mama we ku burere yamuhaye.
Uyu munsi mushimiye imbere yanyu mwese kandi nshyikirije mabukwe Inka ihamya ko umugore yanshyingiye yambereye umugisha.
Uyu mutldari nambitse Databukwe ni igihamya cy’uko nanyuzwe kandi mfashwe neza. Ndashimira kandi uburyo yantoje gukunda Imana no kuyikorera kuva ndi muto kugeza uyu munsi, yambereye umushumba, antoza kuvuga ubutumwa, none nanjye uyu munsi ndi umushumba”.
Pastor TuyizereJean Baptiste yahaye umufasha we igikombe gihamya ko mu myaka 15 bamaranye yamubereye umugore w’imico myiza.
Ati:” Sinkwiye gutegereza ko uzapfa ngo mbone kuvuga ko wari umugore w’imico myiza, nkwiye ku gushima ukiriho. Mu myaka 15 tumaranye wabaye umugore w’intwari, wakoze ibiri kugora benshi mu bagore bigatuma imiryango isenyuka, wambereye urugero rwiza rw’umugore uganduka nk’Itorero.
Bityo imbere y’ababyeyi bacu, umuryango, itorero, incuti n’abavadimwe ndetse n’iyi mbaga y’abantu baraha, nguhaye iki gikombe nk’ikimenyetso gihamya ko mu gihe tumaranye watsinze intambara y’urukundo, wabaye umugore w’imico myiza kandi ngusezeranyije kuzakomeza kugukunda kugeza iteka ryose.”
Mu magambo make, arimo ibyishimo byinshi n’amarangamutima menshi, Ev.Alphonsine umufasha wa Pastor Tuyizere Jean Baptiste yatuye umubyeyi we igikombe yahawe avuga ko byose abikesha uburere yamuhaye kandi ashimira umugabo we, ahamya ko yamukunze urukundo nk’urwa Kristo n’Itorero.
Ati:” Iki gikombe bampaye ndakigutuye mubyeyi byose nshimirwa ni mwebe mpikesha. Warakoze kuntoza kubaha Imana no kuba umugore mwiza. Ndashimira kandi umugabo wanjye, urukundo ankunda ruranyura ndanyuzwe.”
Ibi birori byo gutanga inka y’iteto no kwerekana abana byahuriranye n’ibirori bya yubile y’imyaka 56 Pastor Sibomana Jean n’umufashawe we Mukakabaka Elevanie ababyeyi ba Ev. Alphonsine bamaze bashinze umuryango, bashimiye Imana kubyo yakoze byose mu muryango wabo, bayishimira abana n’abuzukuru yabahaye, bahamya ko baciye muri byinshi bigoranye ariko kubera urukundo, kwihanganirana no gushyira Imana imbere bamaranye iyo myaka yose bagikundanye kandi ari ikitegererezo cy’umuryango mwiza.
Aba babyeyi bifurije ababakomokaho kubaka umuryango mwiza kandi babasaba gushyira Imana imbere kuko niyo yubaka urugo.
Ibi birori ni isomo rikomeye ku miryango, ni igihamya cy’uko kubaka umuryango mwiza ufite ituze kandi unezerewe bishoboka. Mu gihe inkuru nyinshi zivugwa ku muryango ari izigaragaza amakimbirane, gutandukana kw’abashakanye, n’ibibazo bitandukanye hagati y’abagize umuryango, ibi birori birerekana ko iyo abagize umuryango bashyize urukundo,ubumwe, kubabarirana, no kubaha Imana imbere, kubaka umuryango mwiza bishoboka.
REBA MU MASHUSHO UKO UYU MUHANGO WAGENZE:


























