Rev.Dr.Silas Kanyabigega umukozi w’Imana uzwiho gutanga ubutumwa butandukanye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitabo yandika ,uyu munsi yasobanuye amateka y’ahantu Yesu yabatirijwe.
Uyu mushumba yatangiye avugako Ahantu hatoranijwe n’Imana kugirango iherekere Mesiya ubwoko bwayo ni mu kibaya cyo hepfo cya Yorodani.
Muri ako gace, ni hafi cyane y’ahantu amazi yigabanijemo kabiri imbere ya Yosuwa kugirango abisirayeli babashe kwinjira i Kanani. Niho Yohana umubatiza yashyize icyicaro maze atangira umurimo wo gukangura no gutegura ubwoko bwa Israyeli.
Mu gihe gito amaso yari amuhanzeho, abantu bibaza niba ubwe atari we Mesiya. Nibwo rero, afashijwe n’ikimenyetso kivuye mu ijuru yamenyeshejwe ko Yesu ariwe Mesiya.
Aho hantu nyine, muri ako karere niho Yesu yatangiriye umurimo, aho kandi nyine na none niho warangiriye. Mbega urwibutso rwari aho hantu! Iburasirazuba mu nkengero y’ikiyaga cya Yorodani harangwaga n’uburebure bw’impinga z’umusozi witwa Nebo, aho Imana yerekeye Mose igihugu cy’isezerano ari naho Imana yamwihambiye.
Aho kandi na none, ahantu hamwe hagati ya Yorodani n’umusozi Nebo, niho amafarashi y’ijuru yazamuriye Eliya ngo asange Mose mu bwiza bw’icyubahiro. Ku bilometero umunani uvuye aho, ugana iburengerazuba, niho hari Yeriko, aho inkuta zaridutse kubw’amahembe ya Yosuwa.
Uzamutse Yeriko gato, mu karere k’ imisozi ifite ahantu amazi amanukana hitwa Keriti, niho ibyiyoni byagabuririye Eliya. Hejuru yaho gato, mu mpinga y’uruhererekane rw’imisozi, niho hari Beteli, aho Aburahamu yari yubakiye Uwiteka igicaniro, aho kandi Yakobo yabonye urwego rw’ijuru, abamalayika baruzamukiraho abandi barumanukaho.
Yesu amaze igihe gito cyane ageragejwe na Satani, muri ako gace, mu kiganiro yagiranye na Natanayeli, yivuzeho we ubwe ko ari urwego abamalayika bazamukiraho kandi bakarumanukiraho.
Hafi y’ahongaho, mu majyepfo, muri urwo ruhererekane rw’’imisozi, hari Yerusalemu, umurwa wa Melkisedeki n’uwa Dawidi. Mu majyepfo nyir’izina, hakurya y’inyanja y’umunyu, hari ibibaya bibiri bitekeyemo ibyasenyutse by’i Sodomu na Gomora.
