Imwe mu ngingo yazamuye impaka za ngo turwane ku mbuga nkoranyambaga ni iy’uko mu itorero rya ADEPR abagore bagiye gusengerwa ku kuba abashumba (Abapasitori) kugeza ubwo bamwe mu bitwa abakristo batinyutse gutuka umushumba wabo ngo ni agapupi.
Iyobokamana.rw yagiye iganira n’abantu batandukanye cyane cyane biganjemo inararibonye mubyo iyobokamana (Aba Theologie ) ibabaza icyo bavuga kuri iyi ngingo yaciye igikuba muri rubanda ndetse bamwe bagahangara kuvuga ko abagore bose b’abashumba (Pasiteri) bari mu mugambi wa satani cyangwa se ari abakozi ba satani.
Mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi kw’isi iyo urebye usanga amatorero ashumbwe n’abagore cyangwa abagabo bakora umurimo w’Imana bafatanije n’abagore babo ari aba Pasiteri bakunda cyane kuba bashikamye mu murimo w’Imana ndetse bakanawuteza imbere kandi bakabera abakirisitu intangarugero yaba mu nama n’impanuro,mu nyigisho ,mu guhugurana igitsure cya kibyeyi.
By’umwihariko itorero rya ADEPR rimaze imyaka isaga 85 ribayeho ,iyi ngingo yo kwimika abagore kuba abashumba yakundaga kunengwa n’andi madini n’amatorero aho bamwe batatinyaga kuvugako ari ivangura maze izo mpamvu n’izindi nyinshi ubuyobozi buyoboye itorero ubu muri iki gihe buzishingiraho mu kwanzura ko bagiye kuzimika aba Pasiteri b’abagore.
Iyobokamana.rw yegereye umushumba TUYIZERE Jean Baptiste, umwe mu bashumba bafite inararibonye mu ivugabutumwa mu Rwanda, akaba akunda gutanga ibitecyererezo n’ubusesenguzi ku nkuru zivugwa mu itangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga ku by’ iyobokamana.
Twamubajije icyo Ijambo ry’Imana rivuga kuri iyi ngingo yateje impaka, kugeza naho abantu bubahutse gutukana.
Uyu mushumba yadusubije muri aya magambo agira ati : “Uvuga ko umugore adakwiye kuba umushumba, nta kwiye no kuvuga inkuru z’umuzuko wa Kristo.
Kuko abagore nibo batangaje bwa mbere inkuru y’umuzuko wa Kristo bagira bati:” Ntakiri mu mva yazutse”.
Yakomeje agira ati:”Uretse ko no gutinyuka gutuka umushumba wawe ubwabyo ari ikimenyetso cy’imirimo ya kamere (abagaratiya 5:19-21) ariko no kuvuga ko abagore badakwiye gusengerwa ku kuba abashumba ni ikimenyetso cy’uko ibyo bishingiye ku kutagira ubumenyi buhagije ku Ijambo ry’Imana, ku kutumva icyo umushumba bisobanuye n’inshingano ze, ubumenyi buke ku mateka y’itorero, kudasobanukirwa umurimo wa Kristo n’uw’Umwuka wera.”
Pastor Jean Baptiste avuga ko guha umugore inshingano z’ubushumba bishingiye ku kuri kw’Ijambo ry’Imana (ibyanditswe byera).
Ati:”Ubwo Pahulo yahuguraga itorero ry’ikorinto kuri gahunda igomba kuba mu itorero cyane cyane mu gihe bungurana cyangwa bajya impaka ku byanditswe byera cyangwa igihe cy’ubuhanuzi, yagaragaje uko abagabo n’abagore bakwiye kwitwara kubwo kurinda gahunda no kubahana. Ariko nanone kugirango hatagira uwumva ko afite isumbwe kuw’undi agira ati:
“Nk’uko umugore yakomotse ku mugabo ni ko umugabo abyarwa n’umugore, ariko byose bikomoka ku Mana. (1 Abakorinto 11:12)”
Dore ibihanya ko guha umugore inshingano z’ubushumba bishingiye ku byansitswe byera kandi bidahabanye n’ubushake bw’Imana:
1. Ibyanditswe Byera bigaragaza abagore bari abayobozi:
Debora (Abacamanza 4–5)
Debora yari umuhanuzi kandi akaba n’umucamanza w’Abisirayeli, umuyobozi w’igihugu watoranyijwe n’Imana. Yayoboye igihugu, atanga ubutumwa bw’Imana kandi ayobora intambara.
Ibi byerekana ko Imana itoranya kandi igashyiraho abagore kugira ngo bayobore abantu bayo.
Prisila (Ibyakozwe n’intumwa 18:24–26)
Prisila hamwe n’umugabo we Akila, bigishije Apolo inzira y’Imana neza kurushaho.
Prisila akunze kuvugwa mbere y’umugabo we mu byanditswe, bishobora kugaragaza uruhare rwe runini mu murimo.
Foyibe (Abaroma 16:1–2)
Pawulo yamwise “umudiyakoni” (mu kigiriki: diakonos) kandi amwita “umutabazi” (mu kigiriki: prostatis, bisobanura umuntu uri hejuru cyangwa uyobora). Bivugwa kandi ko ari we watwaye ibaruwa y’Abaroma ibi bikaba bigaragaza inshingano z’ikomeye yarafite mu itorero.
Yuniya (Abaroma 16:7)
Pawulo yavuze ko Yuniya ari “azwi cyane mu batumwa.” Ibi bivuga ko yari umugore wakoraga umurimo wo gutumwa mu itorero no mu murimo w’iyobokamana ryo hambere.
Aba bagore ni igihamya cy’uko Imana igirira icyizere abagore kandi ko ibakoresha mu nzego zose w’itorero.
2. Yesu yakiriye kandi yubaha abagore:
Yesu yakunze kwita ku bagore mu gihe cyaranzwe n’umuco wo gushyira hejuru abagabo kuruta abagore.
Yaganiriye n’umugore w’Umunyasamariya (Yohani 4), yashimye Mariya wicaye ku birenge bye ngo yige (Luka 10:38–42), kandi abanza kwiyereka abagore nyuma yo kuzuka (Matayo 28:1–10), kandi abategeka kubwira abandi, ibi bituma abagore baba abavugabutumwa ba mbere, ubutumwa bwiza, bw’umuzuko wa wa Kristo bwavuzwe bwa mbere n’abagore, inkuru y’uko Yesu yazutse nibo bayitagaje, kandi ubutumwa butanga ihumure ku ntumwa zari mu bwihisho n’ubwihebe ni abagore ba butangaje bagira bati :”ntakiri mu mva yazutse”
3. Umwuka Wera atangwa ku bagabo n’abagore (Ibyakozwe 2:17–18)
“Mu minsi y’imperuka… nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose.
Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanuye…
No ku bagaragu banjye, abagabo n’abagore, nzabasukaho Umwuka wanjye kandi bazahanuye.”
Umwuka Wera atangwa nta vangura rishingiye ku gitsina ryabayeho.
Impano zo guhanura no kuvuga ubutumwa zihabwa abagabo n’abagore.
4. Abakristo bangana imbere y’Imana (Abagalatiya 3:28):
“Nta Muyahudi cyangwa Umugiriki, nta mugaragu cyangwa umuntu w’umudende, nta mugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.”
Ibi byanditswe byera bihamya ko abantu bose bangana imbere y’Imana kandi ari bamwe muri kristo. Niba rero ari bamwe bahabwa n’inshingano zingana zi gukorera Imana nta vangura rishingiye ku gitsina ribayeho.
5. Ni ngombwa kumva neza imirongo imwe ya Bibiliya yifashushwa na bavugako abagore badakwiye guhabwa inshingano z’ubushumba:
Imirongo imwe isobanurwa nabi cyangwa yanditswe mu muco w’icyo gihe, nko:
1 Timoteyo 2:12: “Sinemerera umugore kwigisha cyangwa gutegeka umugabo, ahubwo agomba kuguma acecetse.”
1 Abakorinto 14:34–35: “Abagore bagume acecetse mu materaniro…”
Ariko iyi mirongo ishobora gusobanurwa mu buryo bugendanye n’amateka:
Amateka n’umuco w’icyo gihe
Pawulo yavugaga ku bibazo byihariye mu matorero y’icyo gihe (nk’akaduruvayo n’inyigisho z’ibinyoma).
Pawulo kandi yatanze amabwiriza ku buryo abagore bagomba guhanura mu materaniro (1 Abakorinto 11:5) bivuze ko babivugagamo.
Ijambo “gutegeka” (mu Kigiriki: authentein) muri 1 Timoteyo 2:12.Iri jambo rikoreshwa rimwe gusa mu Byanditswe kandi rishobora gusobanura gukoresha ubutegetsi burenze urugero, aho kuba kuyobora muri rusange.
Pawulo ashobora kuba yaravugaga ku bagore bo mu Efeso bari mu nyigisho z’ibinyoma, atari itegeko rusange.
Dushingiye ku bihamya, byavuzwe muri iyi nyandiko, abagore bagomba guhabwa ubupasitori kuko Ibyanditswe bigaragaza abagore bayoboye kandi batanze ubutumwa.
Umwuka Wera atanga impano zose nta kuvangura. Yesu n’Itorero rya mbere byakiriye abagore nk’abagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa.
Kubuza abagore kuba abapasitori ni ukubangamira impano n’umuhamagaro w’Imana mu mubiri wa Kristo.
Pastor TUYIZERE Jean Baptiste ni umushumba mu itorero Authentic word ministries/Zion Celebration center, ayoboye Paruwase ya Mwulire muri iryo torero.
Ni inararibonye mu ivugabutumwa ryo mu rwanda amazemo imyaka irenga 20, yayoboye mu nzego zitandukange mu itorero, afite impamyabumeyi zitandukanye yakuye mu mashuri atandukanye.
Harimo: impamyabumeyi ‘ikiciro cya kabiri mu mategeko yakuye muri UNILAK,Impamyabumeyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu Ubutabire ngiro (Applied Chemistry) agashami k’ibidukikije, yakuye mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), Impamyabumeyi y’ikiciro cy’inyuma y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Postgraduate Diploma) mu burezi (PGDE) yakuye mu ishuri rikuru ry’uburezi rya Kigali (KIE), Impamyabumeyi y’ikiciro cy’inyuma y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Postgraduate Diploma) mu iyobokamana (PGDT) yakuye muri Kibogora Polytechnic (KP).
