Umuhanzi Bosco Nshuti, yagaragaje impamvu yatuma ashobora gukorana indirimbo n’abahanzi bataririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), zirimo kuba baba bahuje iyerekwa.
Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari abajijwe niba ajya ateganya kwagura ivugabutumwa rye acisha mu ndirimbo, akaba yakorana indirimbo n’undi muhanzi utaririmba Gospel nkuko hari abakora iyo njyana babikoze.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo Unconditional Love igeze, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025, uyu muhanzi yemeje ko bishoboka nubwo ntawe baragirana ibiganiro.
Yagize ati: “Nta biganiro byo gukorana n’abataririmba Gospel birabaho, ariko birashoboka turamutse duhuje iyerekwa, ibitekerezo cyangwa dutanga ubutumwa bumwe, ntacyatubuza gukorana.”
Bosco Nshuti yavuze ibyo nyuma y’uko umuraperi Bushali yagaragaye mu mashusho atumira abakunzi be mu gitaramo ‘Unconditional Love II, bigashimisha ndetse bikanatungura Bosco Nshuti.
Yagize ati: “Navuga ko yantunguye, nagiye kubona mbona yantumiriye abantu. Nabyakiriye neza byanshimishije, navuga nti Imana imuhe umugisha”
Unconditional Love Live Concert Season II” Ni igitaramo Bosco Nshuti ateganya kumurikiramo Album ya kane yise Ndahiriwe kuko namenye Yesu’
Ni Album igizwe n’indirimbo 10 harimo izo yakoranye n’abarimo Aime Uwimana, Ben na Chance, Trace na Rene n’abandi.
Bosco Nshuti avuga ko kamwe mu dushya tuzagaragara muri icyo gitaramo ari uko hazagaragaramo umuhanzi mushya wa Gospel utarigera agaragara, mu rwego rwo kumenyekanisha impano ikiri ntoya.
Abandi bahanzi bazatarama muri icyo gitaramo barimo Ben na Chance, Aime Uwimana hamwe na Pastor Hortance.
Biteganyijwe ko igitaramo Unconditional Love kizaba tariki 13 Nyakanga 2025, muri Camp Kigali.

