Mu gihe abana baje mu biruhuko ababyeyi benshi baba bafite impungenge z’ukuntu abana babo bagomba gukomeza kubona uburere bubafasha gushimangira intego n’intumbero y’abana badataye umuronko kuko haba hari byinshi byabarangaza bagatakaza intego y’ubuzima.
ugeze mu gihe kigoye kandi gikomeye ku barezi n’ababyeyi aho isi y’ikoranabuhanga usanga yigisha abantu bose amasomo atanduakanye y’ubuzima ,ariko muri izo nyigisho zigizwe n’amashusho n’amafoto hakaba hanarimo byinshi birarura cyangwa birangaza abana bityo bikaba byabicira ejo hazaza.
Ni muri ubwo buryo Umuhanzi Bikorimana Emmanuel uzwi nka “Bikem wa Yesu” yamaze gushyiraho uburyo azafasha abana batandukanye akabaha inyigisho aho bazaba bigishwa :
-Gucuranga Piano
-Gucuranga Guitar
-Kuririmba
-Computer
-Gufata amashusho n’Amafoto
-Music Production ,Nandi masomo yagirira abana akamaro
Kandi ibi byose bigakorwa abana bigishwa n’ijambo ry’Imana no gusenga mu rwego rwo kurerera itorero rya gikristo ry’ejo hazaza.
Bikem wa Yesu yavuze ko azafasha abana mu bushobozi bubahendukiye,ubu akaba yaratangiye kwakira abiga,aho amasomo yo kwiga atangirwa I Remera bityo akaba ahamagariye ababyeyi bose kohereza abana kuza kwiga umuziki n’ibindi kuko bifite umumaro muri ibi biruhuko.
Bikem wa Yesu yanatubwiye ko atigisha abana gusa ko ahubwo yigisha n’abantu bakuru.Ikindi wamenya kuri iyi nkuru nuko n’abantu bari hanze y’igihugu bashobora kwiga ibi byose batavuye murugo kuko afite na softwares zikorera online ,aho umuntu yiga gucuranga no kuririmba yibereye murugo.
Kuma Korali n’abahanzi BIKEM WA YESU afite na studio nziza kuburyo ashobora kubatunganyiriza ibihangano byabo kubiciro byoroshye.
Wifuza kuvugana na BIKEM WA YESU wamuhamagara cg ukamwandikira kuri Whatsaap kuri iyi numero 0782649669
Sura Channel ya bIkem wa Yesu urebe ibikorwa byose akora:


