Abarokore mujye musenga ariko musige umwanya wo kuganira nabo mwashakanye kuko nimurangara inzoka izavuga-Apostle Mignonne Kabera (Video)

Apostle Alice Mignonne Kabera umushumba mukuru w’itorero rya Noble Family Church akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Women Foundation Ministries yahuguye abashakanye ko bakwiye kujya bagenera umwanya abo bashakanye bakaganira kuko inzoka yaganirije Eva mu ngobyi ya Edeni yinjiriye kuburangare bwa Adamu utari wamuhaye igihe cyo kuganira nawe.

Apostle Alice Mignonne Kabera ibi yabivugiye mu materaniro yo kuwa 04 Nyakanga 2025 aho bari mu cyumweru cy’amateraniro bise “WIRIRA FELLOWSHIP ” ubwo yari mu mwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana maze aboneraho umwanya wo gutanga impuguro kubashakanye n’abitegura kurushinga.

Uyu mushumba yabwiye abakirisitu ko hari ikibazo kiba mubarokore cyo gusenga cyane ariko ntibagene igihe cyo kuganira nabo bashakanye(Communication) nyamara satani yabona ko hari icyuho cyo kutaganira satani wigize inzoka akabyuririraho akaganiriza Eva.

Apostle Mignonne Kabera yatanze urugero rw’uburyo inzoka yahengereye uburangare bwa Adamu maze ikganiriza umugore we Eva ikamushuka

Ati:”Iyo uburira umwanya uwo mwashakanye ngo muganire hari igihe inzoka yo iza ikamuganiriza nkuko muri Edeni hari Couple nziza cyane yakundanaga kandi igakundwa n’Imana kuko yabasuraga buri munsi maze haza kuba ikibazo cyo kutaganira bituma inzoka yegera Eva iramushuka .

Ati:”Mube maso kuko bene Data b’abariganya bazi kuganira .Aha yatanze urugero rw’umusore batwaye Fiance ati :”Wirirwaga ugura amavuta,wishyura amashuri n’ibindi ariko utavuga wumva ko nihaza uzi kuganira atazamugutwara.

Ati:”Ntabwo umugore wamukuramo gukunda inkuru nurangara inzoka izaza ifite intego iganire n’umugore maze imukuremo kwizera Imana ikamuteramo gushidikanya byose bizaba ari amakosa yo kudahana umwanya uhagije wo kuganira(Communication).

Yakomeje abwira abantu ko gusenga byonyine bidahagije ahubwo mugomba no kuganira nkuko Yesu yaganiraga n’abigishwa be no mugihe yari ageze mubihe bikomeye

Ati:” Tugomba kumva kandi tukabona kuko ibi byombi byahindurira umuntu amateka .Ati :Yesu iyo ategetse ukumva urwaye urakira,ushonje ubona ibyo kurya kandi ubuze imbaraga usubizwamo imbaraga ndetse kandi iyo urebye ibitangaza Imana ikora ukizera nawe wakira igitangaza cyawe.

REBA IMPUGURO ZA APOSTLE MIGNONNE ALICE KABERA. HERA KW’ISAHA IMWE N’IMINOTA 41 N”AMASEGONDA 25((1:41:25)

Apostle Mignonne Alice Kabera yahuguye abarokore ko badakwiye guhora mu masengesho ngo bibagirwe guha igihe abo bashakanye ngo baganire

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA