Mu giterane gikomeye kiswe “Injira mu gihe cyawe ” Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe ari gukorera mu gihugu cya Suedeen yabwiye abantu uburyo Imana iyo uyizeye ikora ibihambaye utatekerezaga maze atanga urugero rw’uburyo yahuye n’umubyeyi wa Miss Kenza Johanna Ameloot akamuhanurira ko umwana we azaba Nyampinga w’ububirigi mu mwaka wa 2024 kandi bikaba ukoð yabihanuye.
Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe ubwo yarimo abwiriza iki giterane ejo kuwa 05 Nyakanga 2025 ni ukuvuga ku munsi wa kabiri w’iki giterane yageze kubijyajye n’ubuhanuzi ndetse no gusohora kwabyo asobanurira abantu ko byose bijyana no kwizera kandi ugashikama ugategereza isezerano.
Yagize ati :”Ndibuka uburyo nahuye na Mama wa Miss Kenza Johanna Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda nkamuhanurira ko umwana we azaba Miss w’Ububirigi .

Ati:”Mama we yansubije avugako abyemera kandi abyizera maze nkuko Imana yari yabivuze biza kuba nkuko Prophet Erneste Nyirindekwe yabihanuye maze Taliki ya 24 Gashyantare 2024 amateka arandikwa Miss w’Ububirigi Aba Kenza Johanna Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda.
Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe yavuzeko abihanura yari kumwe n’umukobwa wari wavuye Carfonia muri USA maze kuko uyu barikumwe ari mubitabiriye iki giterane kiri kubera muri Sueeden, Rev.Prophet Erneste yahise amubaza niba yibuka ahura na Mama wa Kenza Johanna wabaye Nyampinga w’Ububiligi.
Ati :” Ni wowe ntangaho umugabo, Uribuka mpura na Mama wa Miss Kenza nkamuhanurira ko umwana we azaba Miss w’Ububiligi ? Undi yasubije ati Yego ndabyikuka .Yaramubaye cyangwa ntiyamubaye ? Yaramubaye rwose kumugaragaro.
Hari kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024, Kenza Johanna Ameloot ufite inkomoko mu Rwanda, yanditse amateka yo kuba Nyampinga w’u Bubiligi 2024.
Ni ishema ku Rwanda kuko uyu mukobwa abyarwa na Gakire Joselyne w’Umunyarwandakazi, na se w’Umubiligi.
Iyi ni inkuru yashimishije Abanyarwanda batandukanye, bishimira ko Kenza Johanna Ameloot, yabashije kwegukana irushanwa nk’iri rikomeye ahigitse abandi bakobwa 32 bari bahanganye.

REBA MURI IYI VIDEO KUVA KU KU MASAHA ATATU N’IMINOTA 21 (3:21…) AHO REV.PROPHET ERNESTE NYIRINDEKWE YAVUGAGA KURI IYI NKURU:



Kenza Johanna Ameloot ajya asura u Rwanda ndetse akagaragaza ko ari igihugu yishimira kubamo
