Mu gihe hirya no hino kw’isi hakomeje kuba ibibazo by’intambara zugarije isi nyamara nubwo Yesu yavuzeko mu munsi y’imperuka intambara n’ibibazo biziyongera mw’isi ariko nabwo ntitwakwirengagiza ko atagaruka mu gihe ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito hari ibice butarageramo bityo abera b’Imana bakwiriye gusengera isi yacu kugira ngo Imana iyihe amahoro maze ivugabutumwa risakare hose.
Nkuko bimaze iminsi bitangazwa i Gasave kuri Paruwasi mu rurembo rwa ADEPR umujyi wa Kigali hagiye kubera igiterane gikomeye kiri butangire kuri uyu wa gatanu taliki ya 04 Nyakanga bivuzeko ubu hasigaye iminsi 2 maze tugahurira muri iki giterane cyo gusengera isi yacu turashima Imana kubwo uburinzi bwayo ikomeza gushyira ku bantu bayo.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’imwe mu miryango ya Gikirisitu nka Josua Project ,Reach Beyond,Anglican Frontier Mission bugaragazako hari ahantu kugeza ubu hatuye abantu batarigera bumva ubutumwa bwiza mu buryo bwumvikana, ku buryo nta rwego cyangwa itsinda ry’abakristu rifite umurimo uhamye muri abo bantu. Ibi bice by’abaturage bishobora kuba bifite idini ryabo gakondo rikomeye, urugero ni amoko amwe y’abaturage mu butayu bwa Sahara, cyangwa ibice bimwe by’Aziya.
Ibice by’Uburaruko bwa Koreya (North Korea) :
Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu bihanze amaso cyane mu bijyanye no gukumira gukwirakwiza ubutumwa bwiza. Abakristu bari muri icyo gihugu baba mu buzima bwo guhisha ukwemera kwabo kubera amategeko akomeye cyane, kandi ubutumwa bwiza bwa Yesu burahakanwa bidasanzwe.
Ibice bimwe by’Amajyepfo y’Aziya (nk’ahandi mu bihugu bya Afganistani, Pakistan, Bangaladesh):
Aho ubutumwa bwiza buhangayikishijwe n’imyumvire y’idini gakondo rikomeye, ndetse n’amategeko agira uruhare mu kubuza abantu kwakira ubutumwa bwa Yesu.
Amatsinda amwe y’abaturage mu butayu bwa Sahara (nka Mali, Niger): Aho idini rya Islam rikomeye cyane, kandi guhinduka mu myemerere bisaba ingufu nyinshi, ndetse no kugera ku bantu benshi ari ibintu bigoye .Ibice by’abaturage ba Amazon (Amerika y’Epfo):Hari amoko y’abantu batuye mu butayu bwa Amazon bakiri mu bwigunge ku bijyanye no kumenya inkuru y’iyobokamana ry’ikirisitu.
Hamwe nibi Korali Gasave ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR ikaba imfura mu zatangiriye ivugabutumwa ry’indirimbo mu Mujyi wa Kigali yateguye igiterane gikomeye yahaye intego yo gushima Imana no gusengera isi yacu ngo ibone amahoro bitume ubutumwa bwiza bugera aho butari bwashyika.
Ni igiterane cy’iminsi 3 kizaba kuva Taliki ya 04 kugera kuwa 06 Nyakanga 2025 aho kuwagatanu no kuwagatandatu kizajya gitangira kuva saa munani z’umugoroba mu gihe ku cyumweru kizatangirana n’amateraniro ya mugitondo gikomeze na nyuma ya saa sita.
Gifite intego yo gushima Imana no gusengera isi yacu bashingiye ku ndirimbo yabo yamamaye bise “Mana fasha isi yacu ” yumvikanamo aho baririmba basenga ngo Mana fasha Afrika yacu fasha uburayi n’Amerika ,asiya na Oseyaniya fasha iyi si yacu.Ijambo njyenderwaho muri iki giterane ryanditse muri Zaburi 94:17-19.
Iki giterane Korali Gasave yagitumiyeno Amakorali Akunzwe nka Jehovah Jileh ULK, Siloam ya Kumukenke, Abacunguwe ya Gasave zose zahamirije IYOBOKAMANA ko ziteguye neza kwitabira iki giterane cyo gusabira isi amahoro no gushima Imana.
Bwana Mucyo Claude,umutoza wa Korali Jehovah Jileh CEP ULK yavuzeko biteguye neza cyane kwitabira iki giterane batumiwemo na Korali Gasave kandi intego bahaye iki giterane ikaba ikwiriye guhagurutsa umuntu wese ukunda amahoro kwitabira iki giterane akifatikanya n’abandi gusengera isi.
Ati:”Buriya Jehovah Jileh Choir mu ngendo nyinshi z’ivugabutumwa dukorera hirya no hino mu gihugu ariko mu rugo aho tubarizwa ni kuri ADEPR Gasave bityo rero birumvikana ko igiterane cyo murugo tukitegurana imbaraga nyinshi bityo turahamagarira abakunzi bacu kutazacikwa.
Iki giterane cyatumiwemo kandi abakozi b’Imana bakunzwe mw’ijambo barangajwe imbere na Rev.Pastor Ndayizeye Isaie umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR hakaba na Rev.Pastor Binyonyo Mutware Jeremie umushumba wa ADEPR Gasave hamwe na Rev.Pastor Mutabazi Etienne.
Umuyobozi wa Korali Gasave, Bwana Mushinzimana Andre, yavuze ko bashima Imana yabafashije gushikama mu murimo wayo bakaba bamaze imyaka 57 bayikorera .
Yagize ati “Imyaka 57 ni myinshi. Muri yo twakozemo ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Kirisitu Yesu. Mu by’ukuri ntibyari byoroshye twanyuze mu mbusane z’ibihe, rimwe bikatworohera ubundi bikatugora ariko muri byose Imana yaradushoboje.
Uyu muyobozi wa Korali Gasave yakomeje avuga ko muri iki giterane hateganijwemo n’igikorwa cyo kumurika umuzingo wa mbere w’igitabo cy’indirimbo zabo ndetse bakazanafatiramo amashusho y’indirimbo zizaba zigize Umuzingo mushya w’amajwi n’amashusho(Live Recoding).
Amateka agaragaza ko iyi korali ibarizwa muri Paruwasi ya Gasave ariyo ya mbere yashinzwe muri ADEPR i Kigali. Yibarutse Korali Hoziana y’i Nyarugenge iri mu zikomeye mu Rwanda.
Yatangiye ivugabutumwa mu 1968 nyuma y’umwaka ADEPR igeze i Kigali aho yashinze imizi nyuma yo kwamamara muri Cyangugu na Gisenyi.



Jehovah Jireh Choir yemeje aya makuru ko izaririmba muri iki giterane

Korali Siloam izaririmba muri iki giterane cyo gusengera isi

Korali Abacunguwe itegerejwe muri iki giterane kidasanzwe



Korali Gasave igiye gukora igiterane cy’amateka