Byamenyekanye ko mu bukwe bwa Vestine hari agaseke kazapfundurirwa abazabwitabira

Ubukwe bw’umuhanzikazi Ishimwe Vestine, umwe mu baririmbyi b’amazina akomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, buzaba urwibutso rudasaza. Si ukuvuga gusa ku isezerano rizakorerwa imbere y’Imana, ahubwo ni uko muri uwo munsi w’ibyishimo, azahuriza hamwe urukundo n’ubusangirangendo mu muziki, amurika bwa mbere indirimbo ‘Emmanuel’, yakoranye na murumuna we Kamikazi Dorcas.

Uyu muhango uteganyijwe ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2025, uzabera mu Intare Conference Arena, aho hazahurira abashyitsi b’ingeri zose barimo inshuti, imiryango n’abakunzi b’umuziki wa gikirisitu.

IYOBOKAMANA yabonye amakuru yizewe avuga ko mu buryo butunguranye ariko buteguwe neza, Vestine na Dorcas bazamurikira abatumirwa amashusho y’indirimbo ‘Emmanuel’ mbere y’uko ishyirwa ku mugaragaro. Ni igikorwa kidasanzwe kigaragaza uburyo izi mpanga mu muziki zitandukanye gusa mu myaka, zihuriye ku murongo umwe w’ubuzima n’ubutumwa.

‘Emmanuel’ izaba ari indirimbo ya mbere aba bombi basohoye umwe muri bo yaramaze kurushinga. Izahita iba ishingiro ry’urundi rwego rugufi batangiye mu muziki, rujyanye n’ibyiciro bashyizemo amaguru: Dorcas arangije amashuri yisumbuye, mu gihe Vestine atangiye urugendo rushya rwo kubaka urugo n’umukunzi we Idrissa Ouedraogo, bamaze igihe kitari gito bari mu rukundo.

Mu gihe ubukwe butegerejwe n’amatsiko menshi, ku ya 22 Kamena 2025, inshuti za Vestine bamukoreye ibirori bya Bridal Shower, byaranzwe n’amarira y’ibyishimo n’amasengesho. Ni ibirori byamugaragarije urukundo akundwa, n’uko yafatwa nk’intwari mu rugendo rw’umuziki, urukundo no kwizera.

Ibi bije bikurikira intsinzi y’indirimbo yabo iheruka yitwa ‘Yebo’, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 10 kuri YouTube mu mezi abiri gusa. Byongeye, bigaragaza ko aba bahanzikazi bafite ubufatanye bukura umunsi ku wundi, butagendera ku marangamutima gusa ahubwo bushingiye ku ntego no guhamagarwa.

Kuri benshi bakurikirana uru rugendo, iyi ndirimbo nshya izaba igisobanuro cy’uko Imana iri kumwe na bo muri byose – ‘Emmanuel’, ijambo risobanuye “Imana iri kumwe natwe”. Mu gihe cy’ubukwe, ijwi ryabo rizumvikanamo ibirenze amagambo: rizaba ijwi ry’umutima wuzuye icyizere n’ibyishimo.

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uri kwitegura kurushinga n’umukunzi we w’igihe kirekire Idrissa

Vestine ari kumwe na Dorcas bazamurikira mu bukwe bwe indirimbo ‘Emmanuel’ bakoranye

Ubukwe bwa Ishimwe Vestine n’umukunzi we Idrissa Ouedraogo buzaba ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025 mu Intare Conference Arena

InyaRwanda yabonye amakuru yizewe yemeza ko muri ubu bukwe, Vestine na Dorcas bazahamurikira amashusho y’indirimbo yabo bakoranye bise ‘Emmanuel’ mbere y’uko izahita ijya hanze ku mugaragaro

Ishimwe Dorcas aherutse gusoza amasomo ye y’amashuri yisumbuye muri Kigali Technical School, aho ari no ku rutonde rw’abazakora ibizamini bya Leta guhera tariki 9 Nyakanga 2025

Vestine na Dorcas bari kwitegura kumurika indirimbo ‘Emmanuel’ mu bukwe bwa Vestine

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YEBO’ YA VESTINE na DORCAS:

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA