Abashakashatsi bakoresheje ubwenge buhangano, bavumbuye ibikumwe bitagaragaraga muri Bibiliya babona ko yanditswe n’abantu benshi mu buryo bunyuranye, bitandukanye n’uko bamwe babyemera.
Iri koranabuhanga ryagaragaje ibimenyetso bitandukanye byemeza ko hari abantu benshi bagize uruhare mu kwandika inkuru ziri mu Isezerano rya Kera, bisa n’ibivuguruza ibyafatwaga nk’ikomoko ya Bibiliya.
Imyemerere y’Abakirisitu n’Abayahudi ivuga ko Musa/Mose ari we wanditse ibitabo bitanu by’Isezerano rya Kera, birimo inkuru z’irema ry’Isi, umwuzure wo ku bwa Nowa, n’Isanduku y’Isezerano.
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko hari uburyo butatu bw’imyandikire muri Bibiliya mu bitabo by’Isezerano rya Kra ndetse n’imikoreshereze y’amagambo itandukanye, imvugo zihariye, bigaragaza ko hari abanditsi benshi batandukanye n’ahantu hatandukanye byagize uruhare mu kwandika ibyo bitabo mu bihe bitandukanye.
Abashakashatsi bakoreshaje ubwenge bw’ubukorano (AI) bagenzura ibice 50 mu bitabo bitanu bya mbere by’Isezerano rya Kera, basangamo kutajyana mu mvugo n’ibikubiyemo, inkuru zisubirwamo, ihindagurika ry’imvugo, ndetse n’ukutavuga rumwe mu nyandiko ubwazo.
Hashize imyaka irenga 200 bivugwa ko Bibiliya yanditswe n’abantu benshi ariko bigateshwa agaciro bitewe n’impaka zishingiye ku myemerere, ukutagira ikoranabuhanga rihanitse, ndetse n’ubumenyi butandukanye mu gusobanukirwa ibiri mu nyandiko za Bibiliya.
Inzobere kuri Bibiliya, Thomas Römer, ukorera muri Collège de France akaba umwe mu banditse ubwo bushakashatsi, yabwiye The Times of Israel ko “Nta banditsi ba Bibiliya bariho nk’uko tubona abanditsi mu buryo bugezweho uyu munsi. Inyandiko z’umwimerere zakomeje guhindurwa no kuvugururwa kenshi n’abantu bakosora, bashyiragamo ibice bishya, bagahindura ibyari bihari, ndetse rimwe na rimwe bakavanamo ibice bimwe.”
AI yagaragaje ko ibitabo bitanu byo mu isezerano rya kera byanditswe n’abantu benshi aho kuba Mose/Musa