Bosco Nshuti yatangaje uburyo bwo kugura itike yo kwinjira mu gitaramo “Unconditional Love Live Concert – Season 2”

Umuhanzi w’izina ryubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yamaze gushyira hanze amatike yo kwinjira mu gitaramo cye “Unconditional Love Live Concert – Season 2” gitegerejwe na benshi dore ko ari ku nshuro ya kabiri agiye gukora igitaramo nk’iki cyubakiye ku kuramya Imana no kuyitambira ku bw’urukundo rwayo rutarondoreka.

Igitaramo cya Bosco Nshuti kizaba tariki 13 Nyakanga 2025, kibere muri Camp Kigali. Amatike yo kwinjira yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka kuri www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwuko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y’abantu 8 igura 200,000 Frw.

Bosco Nshuti kuri ubu ari kubarizwa i Burayi mu bitaramo yise “Bosco Nshuti Europe Tour 2025.” Aherutse kubwira inyaRwanda ko uru rugendo rw’ibitaramo bye, ari intambwe ikomeye mu muziki akora kuko “bisobanuye kwaguka kuri njye mu murimo wo kuramya Imana.” Azasangira n’abazitabira ibitaramo bye, ubutumwa Imana yamushyizemo anabagezeho indirimbo zo kuri Album ye nshya yise “Ndahiriwe”, irimo n’izindi ndirimbo nshya zitarasohoka.

Bosco Nshuti ari kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki nk’umuhanzi wigenga

Gahunda y’ibitaramo bye azakorera mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, igaragaza ko azataramira mu Bufaransa, tariki 17-18 Gicurasi 2025, akomereze Norway tariki 24-25 Gicurasi 2025, Poland azabataramira tariki 22 Kamena 2025, muri Suede azahacurangira tariki 31 Gicurasi na tariki 1 Kamena 2025. Azanagera muri Finland, tariki 7-8 Kamena 2025, ndetse azasubira gutaramira muri Suede, tariki 14-15 Kamena 2025, asoze urugendo rwe mu bitaramo bibiri azakorera muri Denmark, tariki 29-30 Kamena 2025.

Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu bwihisho’, n’izindi.  Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe n’ijambo ry’Imana, ndetse n’ubutumwa buhumuriza imitima. 

Uyu muramyi ufatwa nka nimero ya mbere muri ADEPR akaba umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu, amaze gutunganya Album eshatu zifasha abakristo mu kuramya Imana, ari zo ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ ndetse aherutse gutangaza ko indirimbo nshya agiye gusangiza abakunzi be ku mugabane w’u Burayi, zigaragara kuri Album ye ya kane yise ‘Ndahiriwe’.

Nyuma yo gusoza ibitaramo bye i Burayi, Bosco Nshuti azagaruka mu Rwanda ataramane n’abakunzi be muri ‘Unconditional Love Live Concert Season 2’ izaba ku wa 13 Nyakanga 2025. Aime Uwimana ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo cyihariye kuko Bosco Nshuti yagihuje no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze mu muziki. Yaherukaga gukora igitaramo nk’iki ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali.

Ni gute wagura itike yo kwinjira mu gitaramo Uconditional Love cya Bosco Nshuti?

Biroroshye! Amatike y’iki gitaramo ari kuboneka ku rubuga rwa Bosco Nshuti ari rwo www.bosconshuti.com. Ukimara kugera kuri uru rubuga ubona ahanditse BUY TICKET ukahakanda ukabona ubwoko bw’amatike ugahitamo iyo ushaka, ugakurikizaho amazina yawe, Email yawe ndetse na nimero ya telefone yawe. Iyo umaze kugura itike bahita bayiguha kuri Email ndetse iyo ubishatse uyi -saving-a kuri Whatsapp.

Ku rubuga www.bosconshuti.com niho hari amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Bosco Nshuti

Bosco Nshuti yamaze gutangaza ko azataramana na Aime Uwimana muri iki gitaramo cy’amateka

Muri iyi minsi Bosco Nshuti ari kubarizwa i Burayi mu bitaramo azakorera mu bihugu binyuranye

Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo gikomeye yise “Unconditional Love Live Concert – Season 2”

FASHWA N’INDIRIMBOZITANDUKANYE ZA BOSCO NSHUTI:

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA