Nasuwe n’umwuka w’Imana ansobanurira ubuntu bw’Imana-Igitabo gishya cy’umwanditsi Pastor Jotham Ndanyuzwe

Pastor Jotham Ndanyuzwe ukorera umurimo w’Imana mu Itorero Elevated Life Community Church riyoborwa na Pastor Rwagasore Emmanuel rikaba rikorera muri Canada, yatanze ubuhamya bw’uko yakiriye ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana.

Pastor Jotham Ndanyuzwe, umupasiteri, umumisiyonari, n’umwanditsi w’ibitabo yanyujije ubu buhamya bwe mu gitabo “Grace Upon Grace: Love Lifted by Divine Grace” kizajya hanze mu minsi ya vuba. Iki gitabo kizaba gikurikiye icyo yise “Love Across All languages: A Global Journey” ndetse n’icyo yise “Izina Risumba Byose” ari nacyo cya mbere yanditse kikaba cyarasohotse mu 2022.

Nk’uko yabitangaje, Pastor Jotham yateruye ubuhamya bwe agira ati: “Nakuriye mu muryango w’abakirisitu, kandi nahabwe uburere bwubakiye ku myizerere y’uko kujya gusenga no gukora ibyiza ari byo by’ingenzi mu buzima bw’umukirisitu. Kuva nkiri muto, kwitabira amateraniro ya buri cyumweru byari ibisanzwe mu buzima bwanjye.

Nakuriye mu muco w’idini, nigishwa inyigisho z’imyitwarire myiza, kandi nemeraga byimazeyo ko nitubahiriza ibyo byose, ari bwo nzagera mu ijuru. Natekerezaga ko agakiza ari ingororano ku myitwarire myiza n’imihati yo kwera. Numvaga ko ngomba kwigaragaza nk’umuntu ukwiye imbere y’Imana.

Nubwo nari mfite ishusho y’ukwemera, sinari nzi imbaraga nyakuri z’ubutumwa bwiza. Narinzi Yesu ariko sinari nzi uwo ari we koko. Nari mfite idini, ariko nta byahishuwe nari mfite. Uko nasobanukirwaga agakiza, kwari ku bikorwa aho kuba ku buntu. Nk’uko byagendekeye benshi, nabayeho nshishikajwe no kugerageza gushimisha Imana binyuze mu mihati yanjye—nageragezaga kwitwara neza, gukora ibisa n’ibyera, nizeye ko ibyo ari byo byanzanira ubugingo buhoraho.

Ariko byose byarahindutse mu mwaka wa 2016. Muri uwo mwaka, natangiye kwiga muri World Impact Bible Institute (WIBI), ishuri ryatangijwe na Dr. Peter Youngren. Mu gihe nari ndi mu myigire yanjye, nahahuriye n’ubutumwa buhindura ubuzima—ubutumwa bwiza bw’Ubuntu bw’Imana. Ku nshuro ya mbere, natangiye kubona ubutumwa bwiza atari nk’urutonde rw’amategeko cyangwa inshingano z’idini, ahubwo nk’amakuru meza atangaje ku byo Imana yamaze kuntunganyiriza binyuze kuri Yesu Kristo.

Mu gihe numvaga inyigisho kandi nsoma Ijambo ry’Imana, Umwuka Wera yarampumuriye, ankingurira amaso ku kuri ku kwerekeye Ubuntu butarimo ibyo umuntu akwiye kuba yarakoze. Nize ko agakiza atari ikintu umuntu avunikira cyangwa yihesheje. Ntabwo gaturuka ku bikorwa byacu, ahubwo ni impano y’Imana ibonerwa mu kwizera Yesu Kristo. Nk’uko byanditswe muri Abefeso 2:8-9:

“Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira”.

Iryo jambo ryazutse mu mutima wanjye. Ako kanya, umutwaro w’umurimo w’amategeko wari warandemereye wavuyeho. Nasanze Yesu ataje kumpa andi mategeko yo gukurikiza—ahubwo yazanywe no gusohoza amategeko ku bwanjye.”

Jotham Ndanyuzwe ni umwanditsi w’umuhanga ndetse yanabiherewe igihembo cya “The Best Book of the year 2024” [Igitabo cy’umwaka] mu cyiciro cya “Psychology, Personal Development Book”. Ni igihembo yahawe ku bw’igitabo cye “Love Across All Languages” nk’igitabo gifasha guhindura imitekerereze y’abantu, haba mu buzima busanzwe, imibereho y’abantu n’uko abantu babana mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Jotham Ndanyuzwe yavuze ko iki gihembo yagishyikirijwe mu birori byabaye tariki 12 Nyakanga 2024, byabereye Canada mu munjyi wa Ottawa, bitangwa na kompanyi itanga ibihembo y’abanya Canada yitwa “The Legacy Book Awards”. 

Ati “Rero ndashimira abantu bose banshigikiye. Natangiye kwandika ibitabo ntazi ko nazagera kuri uru rwego bibaye mu gihe narimo nitegura ibirori bizaba tarik 3-4 Kanaama 2024 nzahabwamo inshingano z’Ubushumba”. Ati “Ndashimira media banshigikiye, ndashimira umuryango, ndashimira inshuti ndetse n’Itorero ryanjye”.

Uyu mugabo wamamaye mu kwandika ibitabo akaba n’umuvugabutumwa w’umumisiyoneri, aherutse kudutangariza ko yishimiye cyane inshingano nshya Imana yamuhaye zo kuba Pasiteri. Ati “Nahoraga nkora nk’umuvugabutumwa ariko mu buryo bw’ubu Missionary, rero Imana yashimye ko mpabwa inshingano nk’umushumba”.

Yavuze ko itorero ryamugiriye icyizere, nawe afata umwanya wo kubisengera. Ati “Rero ni andi mahirwe kuri njye kugira ngo ngeze kure ubutumwa nahawe ndetse no gukomeza kwandika n’ibindi bitabo. Intego yanjye ni uguhindura abantu benshi mbazana kuri Kristo no kugira ngo abantu babone amahoro”.

Tariki 09 Werurwe 2024 ni bwo Pastor Jotham Ndanyuzwe yamuritse igitabo cya kabiri “Love Across All languages: A Global Journey”, cyahise kigera mu bihugu 45 ku isi harimo nka Canada, USA, Australia, Germany, South Africa, China, Italy, Norway n’ibindi. Ni mu gihe igitabo cye cya mbere ari ikitwa “Izina Risumba Byose” cyasohotse mu 2022.

Jotham Ndanyuzwe yashakanye na Ineza Benisse kuwa 27/02/2021. Basezeranye imbere y’Imana muri Kenya muri Calvary Church Komarock. Aramushimira cyane ku bwo kumushyigikira iteka mu murimo w’Imana, ati “Sinarangize ndashimiye madame Benisse Ndanyuzwe ku bwitange no kunshigikira ntahwema kunshigikira”.

Umwanditsi w’ibitabo Pastor Jotham Ndanyuzwe yavuze ko Umwuka Wera yamuhumuriye yanzura kwakira agakiza

Pastor Jotham Ndanyuzwe agiye kumurika igitabo yanyujijemo ubuhamya bw’uko yakiriye agakiza

Pastor Jotham Ndanyuzwe ni umwanditsi mpuzamahanga wiyemeje kogeza ubutumwa bwiza binyuze mu kwandika ibitabo

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA