ADEPR Paruwasi ya Remera yibutse Abari Abakirisitu bayo bazize Jenocide yakorewe Abatutsi 1994

Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Remera, ryibutse ku nshuro ya 31 abari abakirisitu baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kwifashisha itorero mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, Aho hibukwaga abari abashumba n’abakirisitu bishwe batereranywe na bamwe mu bayobozi babo.

Igikorwa cyo kwibuka cyabanjiririjwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso kiriho amazina y’abishwe ndetse no gucana Urumuri rw’Icyizere.

Umushumba wa ADEPR – Paruwasi ya Remera, Gatanazi Justin, avuga ko impamvu yo kwibuka ari ukugira ngo amateka mabi yaranze igihugu atazibagirana kandi urubyiruko rumenye neza impamvu yabyo.

Ati “Dushishikariza cyane urubyiruko kwitabira igikorwa kugira ngo rukurikire aya mateka. Ruhabwa inyigisho n’ubuhamya, bityo rukamenya uko byagenze hanyuma rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iri hose.”

“Ni ngombwa ko abato bashyigikira gahunda za leta z’ubumwe bw’Abanyarwanda. Muri Bibiliya na ho Yesu aravuga ngo ‘Ndabasabye kugira ngo babe umwe, rero ni yo mpamvu tugomba gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubwitorero.”

Iki gikorwa kandi kijyana na guhunda iteganyijwe yo gufasha no kubakira abatishoboye bo mu murenge wa Remera ndetse n’indi, mu rwego rwo kubashakira aho kuba no gusana amazu yabo yashaje.

Twagirumukiza Bayigamba Venuste watanze ubuhamya yavuze ko Imana yagize uruhare mu gutuma bamwe barokoka nubwo byari bigoye.

Ati “Imana yarakoze kandi yatugaragarije ugukomera kwayo. Twabonye ukuboko kwayo, nyuma ni bwo twabitekerejeho tukavuga tuti ‘Uyu ni Imana yamunkijije, aha ni yo yahanyujije.”

Urubyiruko akaba n’umukirisito wa ADEPR – Paruwasi ya Remera, Mugisha Bonheur, avuga ko iyo bagize amahirwe bakigishwa ububi bwa Jenoside n’ibyayivuyemo, bibafasha kurushaho gukaza ingamba zo guhangana n’abagoreka cyangwa abapfobya amateka y’u Rwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni bazira uko bavutse mu gihe cy’iminsi 100. Muri abo harimo Abashumba ba ADEPR – Paruwasi ya Remera n’abakirisito barenga 105 bazwi neza amazina n’abandi.

Umushumba wa ADEPR – Paruwasi ya Remera, Justin Gatanazi, avuga ko impamvu yo kwibuka ari ukugira ngo amateka mabi yaranze igihugu atazibagirana

Hacanwe urumuri rw’icyizere cy’Abanyarwanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, ari gushyira indabo ahari ibimenyetso birimo Amazina y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Urubyiruko rwasabwe kwitabira ku bwinshi ibikorwa byo kwibuka ariko runarushaho kwirinda amacakubiri

Abayobozi batandukanye bashyize indabo ahari amazina y’abakirisitu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yavuze ko igihugu gifite ubuyobozi bwiza bityo ibibi byose nka Jenoside bitazongera

Abakirisitu b’itorero ADEPR – Paruwasi ya Remera bavuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umwanya mwiza wo gushimangira ubumwe bwabo

Chorale Amahoro yaririmbye indirimbo z’ihumure

ADEPR Remera yibutse abakirisito bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, ari gucana urumuri rw’icyizere

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA