Korali Hoziana izwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana kandi ikorera ku itorero rya ADEPR Nyarugenge, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Kaa Nami” mu rurimi rw’Igiswahili. Iyi ndirimbo ni isengesho ryiza risaba Umukiza Yesu kugumana natwe.
NKuko biri mu ntego za Korali Hozianna muri iki gihe dusohoyemo bafite gahunda yo gukora indirimbo mu ndimi zitandukanye aha hakaba hazajya humvikanamo inshyashya ndetse na zimwe muzo basanganywe mu rurimi rw’ikinyarwanda bazajya bashyira muzindi ndimi nkuko ubuyobozi bw’iyi Korali buherutse kubibwira itangazamakuru mu gihe cyatambutse.
Muri uyu mujyo wo gushyira zimwe mu ndirimbo mu ndimi z’amahanga niho haturutseko iyi basanganywe ikundwa na benshi yitwa “Tugumane“ yamaze gushyirwa mururimi rw’Igiswahili ikitwa “Kanaani”.
Birumvikana ko ” Kaa Nami” ari indirimbo y’Igiswahili yakomotse ku busemuzi bw’indirimbo ya Hoziana ikunzwe cyane yitwa “Tugumane”. Iyo ndirimbo imaze kugera ku mitima ya benshi binyuze mu butumwa bwimbitse kandi bukora ku mutima buyirimo .
“Twakiriye ubuhamya bwinshi bw’abumvise indirimbo ‘Tugumane’,” nk’uko Lea Mukandangizi, Perezida wa Korali Hoziana, yabitangaje. “Ni indirimbo itera umuntu kugira icyifuzo cyo kugendana n’Imana.
Binyuze muri ‘Kaa Nami’, twifuza gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo burenga imbibi z’igihugu.”
Iyi ndirimbo nshya ni intangiriro y’umushinga wa album nshya ya Korali Hoziana, izaba igizwe n’indirimbo nshya, izakunzwe mbere ariko zisubiwemo mu buryo bugezweho, ndetse n’indirimbo zikozwe mu Giswahili.
“Kaa Nami” si indirimbo gusa; ni isengesho ryo mu mutima. Amagambo yayo akomeye ndetse n’injyana yayo bituje bifasha umuntu wese kuyumvira mu mwuka wo gutekereza, gusenga no kwegera Imana cyane.
Iyi ndirimbo iraboneka ku mbuga zose zumvirwaho muzika, ndetse no kuri YouTube ya Korali Hoziana.
REBA HANO IYI NDIRIMBO UNAYISANGIZE ABANDI:




