Ku wa 29 Werurwe 2025, umunsi wa kabiri w’igiterane Miracle Gospel Celebration cyabereye i Mubende, Uganda, waranzwe no gusenga, kubohoka no gukira indwara z’imitima(kwakira agakiza) hamwe n’izumubiri zari zarananiranye.
Iki giterane cyabereyemo imirimo n’ibitangaza bikomeye aho habonetse umubare munini w’abantu bakiriye agakiza abandi bagakira indwara zikomeye mu minsi yacyo uko ari 3 cyamaze kibera mubende.
Umuvugabutumwa Dr. Dana Morey wari uyoboye iri vugabutumwa ku bufatanye n’umuryango we A Light to the Nations (ALN), yagarutse ku gakiza, imbabazi z’Imana, n’imbaraga z’ukwizera Yesu Kristo.
Theo Bosebabireba yaririmbiye imbaga y’abitabiriye igiterane
Umwe mu bahanzi bari bategerejwe cyane kuri Day Two yari Theo Bosebabireba, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana uzwi cyane mu Rwanda no mu karere. Yataramiye imbaga y’abantu bari bateraniye muri iki giterane, abaririmbira indirimbo zuzuye ubutumwa bukomeza imitima no guhumuriza abababaye.
Aherutse gusohora indirimbo ze nshya nka Africa na Ese Muri Hehe? zateye benshi gukomeza kwizera no kwegera Imana. By’umwihariko, Ese Muri Hehe? ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure n’isengesho ryo gusaba Imana ubufasha, ihuza n’ubuzima bw’abantu benshi.
Mu giterane, aririmba, benshi bagaragaye barira, bazamuye ibiganza mu isengesho, bagaragaza ko bagiriwe igikundiro cyo kumenya Imana.
Ubutumwa bw’umunsi: Yesu ni we nzira yonyine ijyana ku Mana
Mu nyigisho y’uwo munsi, Dr. Dana Morey yagarutse ku magambo ya Yesu ari muri Yohana 14:6, aho yagize ati: “Ndi inzira, ukuri n’ubugingo. Ntawe ujya kwa Data atanyuze kuri njye.”
Yibukije abantu ko agakiza ari icyemezo bwite umuntu afata, ashimangira amagambo ari mu Byahishuwe 3:20, aho Yesu avuga ati: “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.”
Yatanze kandi ingero za Daniyeli warokowe n’Imana mu rwobo rw’intare, Aburahamu wagejejwe ku gutanga Isaka, n’inkuta za Yeriko zaguye kubera ukwizera kw’Abisirayeli. Yagize ati: “Ukwizera ni ishingiro ry’ibitangaza by’Imana.”
Ubuhamya bw’abakize indwara n’ababohotse
Uyu munsi waranzwe n’ibitangaza bikomeye, aho benshi barwariye igihe kirekire basengewe bagakira. Mu batangaje ubuhamya harimo umugore wari umaze imyaka irenga itanu arwaye uburwayi bukomeye, ariko nyuma yo gusengerwa, yahise yumva akize maze agenda neza yishimye.
Hari kandi n’abari barafashwe n’imbaraga mbi basengewe, barabohoka. Ibyo byose byagaragaje imbaraga z’Imana zigaragarira abizera.
Umujyi wa Mubende warahindutse
Iki giterane cyahinduye imibereho y’abaturage b’i Mubende. Abantu ibihumbi bakomeje kwitabira mu gihe cy’iminsi itatu, abenshi bagira inyota yo gukizwa no kwegera Imana. Nyuma ya Jesus Drive (urugendo rwo kuzenguruka umugi bamamaza igiterane banabwiriza Ubutumwa Bwiza) yabaye mbere y’igiterane, byagaragaye ko benshi bakiriye inkuru nziza ya Yesu.
Iki giterane cyatangiye ku wa 28 kirangira ku wa 30 Werurwe 2025, kandi habaye ibitangaza n’impinduka zidasanzwe mu buzima bw’abitabiriye. Imana iracyakiza, iracyabohoza, kandi iracyahindura ubuzima bwa benshi










Theo Bosebabireba yaririmbiye abitabiriye


Dana Morey yashimangiye ko ukwizera ari intangiriro y’ibitangaza







Ababarirwa mu bihumbi bitabiraga umunsi ku wundi