Ibitazibagirana byabereye i Vatican mu muhango wo gushyingura Papa Francis

Papa Francis utashye ashimwa n’u Rwanda ku bwo kuzana umucyo mu mubano warwo na Kiliziya Gatolika, yashyinguwe i Vatican mu buryo buciye bugufi ugereranyije n’abamubanjirije, mu muhango witabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 400 bari i Vatican, abandi benshi bakawukurikira kuri televiziyo ku Isi hose.

Umuhango wo gushyingura Papa Francis wabanjirijwe na Misa yamaze iminota 90 mu mbuga ngari yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican. Misa yabaye mu 2005 mu gushyingura Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, yari yamaze amasaha atatu.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 150 bari bitabiriye uyu muhango. Barimo Donald Trump wagize uruzinduko rwe rwa mbere hanze ya Amerika kuva yakongera gutorerwa kuba Perezida, aho yari kumwe n’umugore we Melania Trump.

Hari kandi Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky n’umugore we. Uyu mukuru w’Igihugu yaboneyeho umwanya wo kuganira na mugenzi we wa Amerika ndetse n’uw’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Hitabiriye kandi Perezida wa Argentine, Javie Milie, uw’u Butaliyani Sergio Mattarella, uwa Albanie Bajram Begaje, uw’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, uwa Armeniee Vahagn Khachaturyan, uwa Austriche, uwa Brésil, Umwami wa Suède n’abandi batandukanye.

Ku ruhande rwa Afurika hitabiriye abarimo Perezida wa Angola, uwa Cap-Vert, uwa Centrafrique, uwa RDC n’abandi.

Gushyingura Papa Francis ni umuhango wakurikiranywe ku Isi hose ku bitangazamakuru cyane ko abanyamakuru barenga ibihumbi bine bari i Vatican.

Umutekano wari wakajijwe, ikirere cyafunzwe, inkuta zose za Vatican zirimo ba mudahusha, kajugujugu zicunga umutekano zizenguruka hose.
Papa Francis yashyinguwe muri Bazilika ya Mutagatifu Maria Maggiore iri hanze ya Vatican bitandukanye n’uko byari bisanzwe bigenda ku bandi kuko bashyingurwaga muri Baziliya ya Mutagatifu Petero.

Giovanni Battista Re, Umukuru mu ba Cardinal bariho, ufite imyaka 91 ni we wayoboye igitambo cya misa yo gushyingura Papa Francis.

Ugushyingurwa kwa Papa Francis kwabaye kandi intangiriro y’iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis yagenwe na Kiliziya Gatolika.

Kuva ashyinguwe, mu minsi itarenze 20, hazaba hamaze gutorwa ugomba kumusimbura. Mu bahabwa amahirwe cyane, harimo Umutaliyani, Cardinal Pietro Parolin usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ya Vatican.

Abakirisitu Gatolika baturutse hirya no hino bari bitabiriye uyu muhango

Aba-Cardinal hafi ya bose bari bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Francis

Abihayimana bari bafite akababaro ko kubura Umushumba wa Kiliziya Gatolika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we Melania Trump bitabiriye uyu muhango

Isanduku irimo umurambo wa Papa Francis yatwawe mu cyubahiro. Yari ibaje mu giti kimwe bitandukanye n’uko izina zabaga ari isanduku imwe iteretse mu zindi eshatu

Perezida wa Argentine, Javier Milei, yari yitabiriye cyane ko Papa Francis avuka muri icyo gihugu

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, mu bitabiriye uyu muhango

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Francis

Abana bato nabo bari bitabiriye ndetse banagaragazaga agahinda ku maso

Nubwo hari izuba ryinshi ariko ntiryabateye impungenge ahubwo bahisemo kuryihisha mu mitaka

Ubwitabire bwari bwinshi cyane, bigashimangira uko yari umuntu w’abantu

Abantu baturutse imihanda yose bari bitabiriye

Umurambo wa Pope Francis wazengurukijwe ahabereye umuhango w’ishyingurwa

Buri wese yakoraga uko ashoboye ngo asezere kuri Papa Francis wakundaga abantu kandi agacisha bugufi

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yabonye umwanya wo kuganira na Perezida wa Amerika, Donald Trump

Abakirisitu basezera kuri Papa Francis

Papa Francis yitabye Imana yari afite imyaka 88

Umutekano wari wakajijwe impande zose

Igikomangoma William na we yitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Francis

Abakirisitu Gatolika bazirikana umusanzu ukomeye Papa Francis asigiye Kiliziya mu myaka 12 yari ishize ayiyoboye

Kwinjira ahabereye umuhango, abantu babanzaga gusakwa

Ishapure ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bya Kiliziya Gatolika

Swiss Guards, umutwe ugizwe n’abantu 135 bashinzwe umutekano wa Papa wari wabukereye

Agahinda kari kose ku maso y’abitabiriye, ariko bahisemo gutuma Imana Papa Francis

Abayobozi batandukanye bitabiriye ishyingurwa rya Papa Francis

Aba-Cardinal batandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Francis wakunze kubasaba guhora bicisha bugufi

Abakirisitu bahawe ukaristiya mu gitambo cya Misa

Ubwo Cardinal Giovanni Battista yaheshaga umugisha isanduku yari irimo umurambo wa Papa Francis

Cardinal Giovanni Battista ahesha umugisha umurambo wa Papa Francis

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy n’umugore we Olena Zelenska mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango

Isanduku ya Papa Francis ubwo yinjizwaga muri Bazilika ya Mutagatifu Petero

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aganira na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, aganira na Donald Trump, Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Kier Starmer

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA