U Rwanda rwabujije imiryango itari iya leta gukorana n’u Bubiligi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwabujije imiryango itari iya Leta yaba iyo mu gihugu na mpuzamahanga, Imiryango ishingiye ku myemerere n’imiryango igamije inyungu rusange yanditse inakorera ku butaka bw’u Rwanda, kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.

Ni itangazo ryatangajwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2025, aho urwo rwego rwatangaje ko hashingiwe ku cyemezo cy’u Rwanda cyo gucana umubano n’u Bubiligi cyo ku wa 17 Werurwe 2025, bibujijwe ku miryango itari iya leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’imiryango igamije inyungu yanditswe kandi ikorera mu Rwanda kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.

Iryo tangazo ryakomeje ritangaza ko imikoranire yose, ubufatanye n’uburyo iyo miryango yakoranaga n’u Bubiligi n’ibigo biyishamikiyeho, imikoranire n’imiryango itari iya leta, ibigo na porogaramu zinyuranye bitemewe.

Ryakomeje riti “Umushinga uwo ari wo wose cyangwa amasezerano arimo bimwe muri ibyo bigo cyangwa ibifitanye isano na byo bigomba guhagarikwa byihuse kandi bikamenyeshwa.”

RGB yakomeje itangaza ko nta nkunga, ubufasha, impano n’umusanzu mu by’amafaranga bigomba kwakirwa biturutse kuri Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo byabwo, ibibishamikiyeho na gahunda zabwo zinyuranye.

Kuri byo harimo inkunga ku ngengo y’imari, gushyigikira imishinga, ubufasha mu bya tekinike byatangwaga n’amafaranga yishyurwaga anyujijwe ku bindi bigo n’ibindi bitandukanye.

Uru rwego rufite imiyoborere mu nshingano, rwakomeje rutangaza ko uzanyuranya n’ayo mabwiriza azahanwa bikomeye.

Mu bihano biteganyijwe harimo kuba umuryango ushobora guhagarikwa cyangwa kwamburwa uburegangiza hakurikijwe amategeko agenga imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’ibigo.

Hari n’ibindi byemezo bishobora gufatwa ku bigo bizagaragara ko byatesheje agaciro iri tegeko kandi ko ryashyizweho hakurikijwe amategeko abigenga.

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA