Mu giterane Injira mu gihe cyawe umukozi w’Imana Rev.Prophete Erneste Nyirindekwe yakoreye mu gihugu cya Suedeen Imana yarigaragaje cyane aho habonetse bamwe bakiriye agakiza abandi bakira indwara zitandukanye harimo umubyeyi warumaze imyaka 10 abana n’ikibazo cy’umugongo cyatumye agendera mu kagare ariko nyuma yo gusengerwa nuyu mukozi w’Imana birangira Imana imukijije.
Rev.Prophete Erneste Nyirindekwe akibona ibi Imana ikoze yapfukamye arayishima kubwo ineza yayo igiriye abantu bayo maze asaba abantu kutazigera na gatoya bafata ibitangaza by’Imana ngo babyitirire abantu kuko Imana ikunda icyubahiro cyayo .
Ati:” Njyewe rwose ntacyo ndicyo cyo gusengera abarwayi ngo bakire ntabihawe n’Imana nkorera kandi buriya namaze gusobanukirwa ko iyo Imana yiyubahishije maze icyubahiro cyayo ugashaka kukigundira mugirana nayo ibibazo kuko yirahiye ko itazagiha undi cyangwa ngo yemere ko izina ryayo ritukwa bityo ndabasaba ngo mushime Imana ikoze ibi aho gushima njyewe kuko mufashe icyubahiro mwari guha Imana mukagiha njyewe mwaba muri kumpemukira kuko mushobora kunteranya n’Imana nkorera”.
Muri iki giterane cyamaze iminsi 3 kibera mu gihugu cya Suedeen kuva taliki ya 04 kugera kuwa 06 Nyakanga 2025 ,Rev.Prophete Erneste Nyirindekwe ubwo yari kumunsi wanyuma wacyo yabwiye abakitabiriye ko ibitangaza bibaye ku munsi wa nyuma yarabitegereje nkuko Imana yari yabimubwiye.

Ati:” Ndumva nezerewe cyane kuko intego y’ivugabutumwa iruzuye rwose kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo mugende mu mahanga yose mubwirize abantu ubutumwa bwiza mubahindurire kuba abigishwa ba Yesu bityo muri iki giterane abantu bakiriye agakiza noneho nyuma yibyo Imana ikijije n’abarwayi nkuko Yesu yavuze ngo imirimo izagendana n’abizera harimo gusengera abarwayi bagakira n’indi mirimo itandukanye igendanye no kwizera.
Uyu mubyeyi mu buhamya bwe yavuze ko kuva mu mwaka w’i 2016 yatangiye kurwara umugongo wizanye ndetse anyura no mu byuma byo kwa muganga babona ko arembye cyane bimutera ubwoba.
Ati:” Hari umuntu wigeze kunsengera ndakira Mara nk’amezi 3 ariko nyuma birongera biragaruka,Njyeze hano ubwo nari nicaye mu kagare hariya ku muryango numvaga ububabare budasanzwe ariko umushumba yari yambwiyeko ari bunsengere .
Nicaye ku ntebe numvishe ububabare bwagiye kandi icyo nzicyo nuko iminsi iba myinshi igahimwa numwe nizeye rwose ko nkize nyuma yo gusengerwa kuko ikimenyimenyi sinabashaga guhagarara ngo mbe namara iminota 2 ariko nimurebe iyo maze rwose mu mpere Imana icyubahiro.
Nyuma yubu buhamya Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe yavuzeko uyu mubyeyi yaje kumureba muri Office yarimo yakiriramo abantu maze kuko Imana yari yamuhaye ifoto ye ikamubwira ko iza kumukiriza mw’iteraniro yahise amubwira ko hakwigendera ko ari bumusengere mw’iteraniro ko ariho Imana iri bumukirize.
Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe yavuzeko iki giterane injira mu gihe cyawe 2026 kizabera mu bufaransa no muri Amerika kandi ko Imana yamuhaye impano ku buntu nawe asengera abantu ku buntu.
Ati:” Iyo ndimo kwakira abantu nkabasengera nta numwe naka n’idorari rimwe kuko intego yatumye Imana impamagara kwari ukugira ngo mbwirize ubutumwa bwiza abantu bihane,mpumurize abafite imitima itentebutse,mbwire abantu ko Imana ikura ku cyavu ikicazanya n’ibikomangoma kandi nsengere abarwayi bakire bizere Kirisitu Yesu.
Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe yaboneyeho umwanya wo guhamagarira abatuye muri Canada ko bazaza mu giterane ari gutegura kuwa 22 Ukwakira 2025 ati:”Muzaze muzanye abarwayi tubasengere kandi muzaze mwiteguye kwinjira mu gihe cyanyu .
Hatanzwe amashimwe menshi y’abantu Imana yakoreye imirimo n’ibitangaza harimo nabo uyu mushumba yahanuriye bikaba byarasohoye ndetse nabo yasengeye Imana ikabakiza indwara zitandukanye.
REBA UKO UMUNSI WA NYUMA W’IKI GITERANE WAGENZE :





