Ishuri rya Authentic international academy Mwurire ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 56 basoje ibyiciro 3 by’amashuri y’inshuke banazitanga kubandi 32 basoje amashuri abanza bitegura gukora ikizamini cya Leta kibinjiza mu mashuri yishumbuye(Troc Commun) babwirwa ko Umwana atazabeshwaho nibyo yize kuruta icyo ashoboye.
Ibi byabaye kuwa gatanu w’icyumweru twasoje Taliki ya 04 Nyakanga 2025, bibera mu karere ka Rwamagana i Mwurire ahahererereye iri shuri rya Authentic international Academy ishami rimwe mu bigo bya Zion Temple Celebration Center bikaba byaritabiriwe n’abanyeshuri, abayobozi b’ikigo, ababyeyi n’inshuti z’abasoje amasomo.
Bwana Murwanashyaka Jean de Dieu umuyobozi w’ishuri rya Authentic international Academy Mwurire yavuzeko kuba ikigo ari ikigo k’itorero gishamikiye ku myizerere ya Gikirisitu byungura umwana byinshi .
Ati:” Umuntu agizwe n’ibice bigera kuri bitatu birimo umubiri( ubwonko),amarangamutima n’ubugingo bityo mu kigo cya Gikirisitu ibi bintu byose tubyitaho icyarimwe kandi bigafasha umwana gutegurwa ko ejo hazaza azaba ari umuntu ushobotse ,uzi ubwenge kandi ukijijwe neza kuko yabitojwe akiri mutoya.
Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste, Umushumba wa Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Mwurire aho iri shuri rikorera mw’ijambo yegejeje kubitabiriye ibi biroli yavuze ko iyo babonye abana bizihiwe bambaye neza bituma bibagirwa amajoro baraye ngo batangize iri shuri.
Ati :Ahari kurira kwararira umuntu nijro bwacya mu gitondo impundu zikavuga kuko iyo tubonye abana bizihiwe gutya tugahura n’abaharangije duhita twishimira umusaruro wibyo twavunikiye”.

Uyu mushumba yashimye cyane ababyeyi bafatikanya n’abarimu mu kurerera u Rwanda anashima Leta y’u Rwanda kubera ko yitaye cyane ku burezi bw’umwana n’umunyarwanda.
Ati:”Turashima Leta y’u Rwanda kubwo amahoro n’umutekano kandi igashyiraho ibikwiriye kugira ngo buri munyarwanda wese ature aho ashaka kandi umwana we yige mw’ishuri afitiye ubushobozi.
Uyu mushumba yahaye ubutumwa ababyeyi ababwirako bagomba kumenya ko umwana azatungwa nicyo ashoboye kuruta icyo yize ari naho yahereye ababwirako nta mwana w’umuswa ubaho .
Yagize ati :”Babyeyi namwe barimu ndagira ngo mubyo mwitaho mwite kukumenya impano umwana afite kugira ngo ayikoreshe kandi azayibyaze umusaruro kuko buri muntu avuka afite impano yihariye kandi ari nayo izamubeshaho bityo inshingano nyamukuru y’umubyeyi na mwarimu niyo kumenya impano wa mwana afite”.
Yavuzeko ku mubyeyi kugira imyenda y’ishuri n’ibikoresho bidahafije kuruta kurera .
Ati:”Muri ibi biruhuko muzite cyane ku mpano z’abana natwe tuzabagezaho uburyo ishuri ryazakomeza gufasha umwana kumenya impano ye no kuyitaho.
Umwe mu banyeshuri basoje amasomo wavuze mu izina rya bagenzi be, yasezeranyije ababyeyi n’ubuyobozi bw’iki kigo ko ubumenyi bunashingiye ku ndangagaciro za Gikirisitu bacyungukiyemo, bazabukoresha mu guhindura Isi nziza.
Ati ‘‘Ubu dufite ubumenyi twungutse mu myaka ishize buzaturemera ejo h’agaciro gakomeye. Dufatanyije dushobora kuzana itandukaniro atari mu buzima bwacu gusa, ahubwo no mu buzima bw’abandi.
Ishuri rya Authentic International Academy Mwurire rigizwe n’abanyeshuri bagera kuri 336 mu mashuri abanza(Primary)n’abandi 135 mu mashuri y’inshuke(Nusury) .






















One Response
Byiza cyane Twishimiye kubaha abana bacu mukomeze muterinbere