Roho nziza itura mu mubiri muzima kandi umuryango ni irerero ryiza ry’igihugu-Intego za OEPESD TABARA

Ni byo koko Roho nziza itura mu mubiri muzima kandi iyo witaye ku muryango uba urimo utegura ejo heza hazaza h’igihugu n’umuryango muri rusange bikaba akarusho iyo usize imbaraga mu kwita kubana batoya kuko biba ari uburyo bwiza bwo gutegura ejo hazaza heza.

Ibi ni bimwe mu bishimirwa umuryango witwa OEPESD TABARA (Organisation pour l’Education et la Prise en charge des Enfants en Situation Difficile ) kuko ushyira imbere kwita ku bana,urubyiruko no kurwanya amakimbirane yo mu miryango .

Ku wagatanu taliki ya 9 Gicuransi 2025 ubwo uyu muryango wari witabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi(Certificate) kubahoze ari indangamirwa n’abakobwa babyaye inda zidateganijwe bigishijwe n’umurysngo witwa AERA Ministries ,OEPESD ubereye abafatanyabikorwa dore ko banatanzemo imashini ebyiri zo kudoda ,IYOBOKAMANA Twaganiriye n’ubuyobozi bw’uyu muryango batubwira byinshi ku mikorere yabo.

Pastor Eugene Nshogozabahizi ,Umuvugizi w’umuryango OEPESD Tabara(Organisation pour l’Education et la Prise en charge des Enfants en Situation Difficile mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuzeko bafasha abana kuva mu kiciro cyo hasi kugera kukisumbuye kandi ntibabafashe mu kubashakira ibikoresho n’iby’amashuri gusa ahubwo banabafasha mu bijyanye n’imyumvire ni ukuvuga kubavana muyo hasi tubazamura mu myumvire yo hejuru kugira ngo bazashobore kwiteza imbere bazagire ubuzima burambye bw’ejo hazaza.

Ati:Tureba kubyabateza imbere muri ubu buzima busanzwe ariko tukanabafasha mu bya Roho kuko twese tuziko roho nziza itura mu mubiri muzima (Developement Holistique).

Umuryango wa OEPESD TABARA dufata umwanya wo kwegera abana bo kumuhanda tukaganira tukababaza impamvu bahari noneho rimwe na rimwe tugasanga abenshi barabitewe n’amakimbirane yo mu miryango.

Pastor Eugene aha yagize ati:”Iyo dusanze impamvu zatumye abana bajya kumuhanda zirimo amakimbirane y’ababyeyi turabegera maze tukabafasha gukemura amakimbirane abana bagasubira mu miryango noneho abo dusanze baravuye mw’ishuri kubera ubukene tukabashakira ibya nkenerwa by’ibanze tukabasubiza kw’ishuri “.

Ati :” Mu byo dukora dufite ubunararibonye mu kurwanya “Ihohoterwa rikorerwa mu ngo ” kandi bigenda bigera ku ntego kuko twafashije imiryango myinshi yahoze mu makimbirane ubu bakaba babanye neza .

Ati :”Nka OEPESD TABARA ntituzacogora kwita ku muryango kuko twasobanukiwe ko iyo umuryango ari mwiza n’igihugu kiba kiza,itorero ry’Imana rikaba ryiza,ejo hazaza hakaba hatanga ikizere kuko urubyiruko iyo rukura rubona ababyeyi barwo babana mu mahoro bituma nabo bakura bayaharanira bityo dusaba abantu bose kwishyira hamwe tugafatanya na Leta kubaka ejo hazaza hazira umuze.

Umuryango OEPESD TABARA umaze imyaka 30 ubonye izuba kuko wabayeho kuva mu mwaka w’i 1995 nyuma gato ya Genocide yakorewe abatutsi utangira wita ku gukemura ibintu byihutirwaga ku bana n’ababyeyi mu rwego rwo gutuma bagarura ubuzima maze uko iminsi igenda ishira bagenda babashakira uburyo bwabafasha kwiteza imbere kugeza magingo aya bamwe mu batishoboye ,abana batagira kivuririra bakaba bitabwaho nuyu muryango.

Mu myaka 30 OEPESD TABARA imaze ibayeho byibuze ibikorwa byayo bimaze kugera kubantu basaga ibihumbi magana atanu mu gihugu hose nubu bakaba bakomeje gukora ibikorwa by’ubugeraneza .

astor Eugene Nshogozabahizi ,Umuvugizi w’umuryango OEPESD Tabara ubwo yari yitabiriye itangwa ry’impamyabumenyi muri AERA MINISTRIES
Pastor Eugene wa OEPESD TABARA aha yari kumwe na Pastor Chantal uyobora AERA MINISTRIES

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA