Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe yiyongereye kubashumba bakora inyigisho ya buri gitondo atangiza iyo yise “Ihame ry’Umunsi “

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe umukozi w’Imana uzwiho kugira inyigisho n’amagambo byuje ubuhanga n’amavuta y’Imana biri kurwego rwo hejuru nyuma y’abandi bakozi b’Imana bafite inyigisho za buri gitondo nawe yamaze gutangiza iyo yise ngo “Ihame ry’umunsi “.

Uyu mushumba atangije iyi nyigisho yise “Ihame ry’Umunsi ” akurikira abandi bashumba batandukanye basanzwe batugezaho inyigisho nto ya buri gitondo muri abo harimo nka Apostle Dr.Paul Gitwaza ukora isezerano ry’Umunsi ,Bishop Dr.Fidele Masengo nawe utugezaho inyigisho ya buri gitondo,Apostle Sebagabo Christophe ukora inyigisho yise Rule your Atmosphere n’abandi benshi batandukanye.

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe iyi nyigisho yise ihame ry’Umunsi yamaze kuyitangiza aho Episode yayo ya mbere yamaze kugera kuri YouTube Chanel uyu munshumba asanzwe atangiraho inyigisho.

Muri iyi Episode ya mbere Rev.Erneste Nyirindekwe yigishije inyigisho ifite umutwe ugira uti”Umugisha ntuba ahantu umugisha uba ku muntu” aho yashakaga kubwira ulabantu ko aho baba bari hose batabura guhabwa umugisha n’Imana itagendeye aho baba bari.

Yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mugitabo cy’itangiriro 26:20 ( Abagaragu ba Isaka bafukura muri icyo gikombe, babonamo iriba ry’amazi adudubiza. Abashumba b’i Gerari batonganira ayo mazi n’aba Isaka, bati “Ni ayacu.” Isaka yita iryo riba Eseki, kuko bamugishije impaka.

Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira, aryita Sitina. Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahāgutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.”

Uyu mushumba yakomeje asobanura umugisja icyo aricyo aho yavuzeko Umugisha ari igitekerezo cy’Imana ku muntu ati:” Uyu ni Isaka urwanyijwe uhuye n’intambara ariko mwene Data nubwo bishoboka ko iriba ryawe satani yaritonganiye wacukura nirya kabiri naryo akaritonganira ariko ndagira ngo nkubwire ko umugisha utari muri ayo mariba yatonganiwe ahubwo umugisha uri muri wowe.

Uyu mushumba yakomeje agira ati:Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho nkuko  yanditse mu gitabo cy’imigani 10:22

Rev.Erneste Nyirindekwe yashimangiyeko umugisha utaba ahantu ahubwo uba ku muntu yifashishije irindi jambo ryanditse mu gitabo cya Yesaya 10:14-24 ahari inkuru z’uburyo Uwiteka nyir’ingabo yirahiye ko ujo yabitekereje ariko bizasohora kandi uko tabigambiriye akaba ari ntakabuza bigomba kuba uko.

Yasoje asaba abantu kwibuka abo baribo kuko biri mu bigize amahame.

Reba Ihame ry’Umunsi hamwe na Rev.Prophet Erneste Nyirindelwe EP.1:

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe usanzwe uzwiho amagambo y’ubwenge akomeza umugenzi ujya mw’ijuru yamaze gutangiza isengesho rya buri gitondo yise ngo “Ihame ry’Umunsi “

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA