Pentecote i Gihundwe: Korali Bethaniya na Light Choir zafatikanije kwenyegeza umuriro wa Pentecote ngo uhore waka ku gicaniro (Amafoto)

Kuri iki cyumweru Taliki ya 08 Kamena 2025 ,Abakirisitu bo hirya no hino kw’isi bizihije umunsi mukuru wa Pentecote aho mu karere ka Rusizi mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Gihundwe Korali Bethaniya yari yateguye igitaramo gikomeye yafatanije na Korali Light ya ADEPR Mutara bafasha abantu kongera kwibuka ko umuriro wa Pentecote ukwiriye guhora waka kugicaniro.

Iyo uvuze Pentecote cyangwa itorero ry’Aba Pentecote (ADEPR) maze ugahita werekeza amaso mu ntara y’iburasirazuba uhasanga amateka yihariye kuko uyu mwuka wera amanukira muri iri torero bwa mbere mu Rwanda wamanukiye muri ADEPR Bigutu mu karere ka Nyamasheke mu gihe aha I Gihundwe hari amateka yuko ariho itorero rya ADEPR ryatangiriye mu mwaka w’i 1940.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru kuva kw’isaha ya saa cyenda mu rusengero rwa ADEPR Gihundwe ahari hateraniye abakirisitu benshi bavuye hirya no hino mu mujyi wa Kamembe.

Korali Bethaniya mu gice cyambere yaririmbye indirimbo z’insanganyamatsiko ya Pentecote maze ifatanya n’abakirisitu kuririmba indirimbo yise “Umuriro wa Pentecote ” aho bitsaga bagira bati :”Uwo muriro wa wake ndetse uvumbikwe uhore waka ku gicaniro”.

Hakurikiyeho Korali Light ya ADEPR Mutara imwe mu zikunzwe muri uyu mujyi wa Kamembe, maze mu ndirimbo 4 batsindagira umumaro w’umwuka wera ndetse banibanda ku ndirimbo zishimangira ko byose bikomoka ku rupfu rwa Yesu Kirisitu.

Hari aho Light Choir baririmbaga bagira bati “Aya mashimwe ni ayawe Yesu warabambwe turabamburwa ,akira icyubahiro cyose ni icyawe”.

Pastor Nsabayezu Aimable, umushumba w’ururembo rwa Gihundwe na Paruwasi ya Gihundwe yahuguye abakirisitu ko Pentecote ikwiye kubahoramo kuko itarangirira ku munsi wo kuyizihiza gusa

Pastor Nsabayesu Aimable umushumba w’ururembo rwa Gihundwe akaba n’umuyobozi wa Paruwasi ya ADEPR Gihundwe yabwiye abakirisitu ko bakwiye kugira intego ko ku munsi nkuyu wa Pentecote bakwiriye kugira icyo bakira.

Ati “Ku munsi nkuyu wa Pentecote ndabasabira ngo nkuko umuriri w’umwuka wera yatunguye abari bateraniye i Yerusaremu maze bakabwiriza ibihumbi 3000 bikakira agakiza abe ariko namwe kuri iyi Pentecote ya 2025 Imana ibatunguze ibyiza”.

Hakurikiyeho Umwanya w’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Evangeliste Binguyeneza Daniel wigishije ijambo ry’Imana yahaye intego igira iti: Ubwo umwuka wera ahari tuzanesha.

Nyuma y’ijambo ry’Imana korali Bethaniya yongeye guhabwa umwanya wo gutaramira abantu ihera ku ndirimbo yabo bise “Twahawe umufasha “

Hakurikiyeho Korali Light yahawe iminota 40 yo kuririmba ihera ku ndirimbo ivuga ngo “Abayoborwa n’umwuka nibo bana b’Imana” bakoze n’izindi nyinshi murizo ziganjemo insanganyamatsiko y’umwuka wera.

Nyuma y’ibi hafashwe umwanya uhagije wo gusenga Imana ngo isuke umwuka wera dore ko uyu munsi wa Pentekote wahuriranye n’isozwa ry’amasengesho y’iminsi 21 yaramaze iminsi ubu itorero rya ADEPR rikaba rikomeje ay’iminsi 85 azasozwa no kwizehiza imyaka 85 itorero rimaze ribayeho. Iyi sabukuru ikaba izabera aha i Gihundwe aho itorero ryatangiriye mu 1940.

Byasojwe hasengengwa isengesho ryo gusabira abantu imbaraga z’umwuka wera,no kubasabira umugisha w’Imana .

Bwana Fidele Kwizera umuhuzabikorwa w’ururembo niwe wayoboye iki gitaramo mu buryo bwiza bwanyuze abakitabiriye
Abantu bari benshi cyane muri iki gitaramo
Korali Bethaniya ya ADEPR Gihundwe yari yateguye igitaramo cya Pentecote yanyuze benshi mu ndirimbo zijyanye nuyu munsi
Korali Light ya ADEPR Mutara imwe muzigezweho muri uru rurembo rwa Gihundwe yanyuze cyane imitima y’abitabiriye iki gitaramo cya korali Bethaniy
a
Evangeliste Vincent asengera umwigisha w’ijambo ry’Imana
Evangeliste Binguyeneza Daniel wigishije ijambo ry’Imana yazamuye abantu mu mbaraga z’umwuka
Perezida wa Korali Light hamwe nuwa Bethaniya Choir bashimwe n’umushumba Aimable Nsabayezu kubwo gutegura ibihe byiza nkibi ku munsi wa Pentekote

Pastor Nsabayezu Aimable mu gusoza amateraniro yahamagaye abashumba basengera abakirisitu anaboneraho umwanya wo kwibutsa abakirisitu kurushaho gusengera isabukuru y’imyaka 85 ADEPR iteguye gukorera aha i Gihundwe

Hasojwe hafatwa ifoto y’urwibutso amakorali yose yataramye ari hamwe

Share:

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA