Niba Imana yarasezeranije Adam na Eva itabikoreye mu rusengero sinumva abanenga Pastor Jackson wasezeranije Vestine na Idrissa-Rev.Sereine Nterinanziza

Rev.Pastor Sereine Nterinanziza uzwiho cyane gutanga ibitekerezo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuzeko atumva abantu bihsye kunenga Pastor Jackson wasezeranije Couple ya Vestine na Idrissa Jean Luc Ouédraogo bitwaje ko ngo atabikoreye mu rusengero .

Uyu mushumba ibi yabivuzeho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze nka Facebook aho yafashe ifoto ya Vestine na Idrissa bari kumwe na Pasiteri Jackson wabasezeranije.

Muri aya magambo Rev.Pastor Sereine Nterinanziza yagize ati :”Abantu banenga uyu mu Pasitoro ngo yasezeranije abantu muri Jardin babikura hehe Ko nta kosa yakoze ? Apfa Kuva ari umupaditoro usengewe kandi wasengewe n’itorero rizwi ( An ordained Pastor).

Yakomeje abaza abamukurkira ati :” Imana isezeranya Adam na Eva hari urusengero? Aburaham, Dawidi, Yakobo n’abandi ?

Yatanze ubutumwa bwuko abantu bakwiriye kujya bita kubibareba bakareka kwinjira mu buzima bw’abandi agira ati :” Banyarwanda mugabanye ishyari,mugabanye amatiku. Kuki ibintu byose tuba dushaka kubiremereza mu mitwe yacu ? Dushakira ibibazo aho bitaba pe. Aho kurwana n’ubukene twirirwa mu dutiku gusa.

Rev.Pastor Sereine Nterinanziza akundirwa cyane ibitekerezo bye atanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze

Rev.Sereine Nterinanziza asanga nta muntu ukwiriye kwishyingira ngo nuko idini cyangwa itorero asanzwe abarizwamo ryanze kumusezeranya maze yemera ko abazamwiyambaza azabafasha kubasezeranya imbere y’Imana.


Yagize ati:” Rwose ntihazagire abana bacu bajyaho ngo bishyingire kuko insengero zanze kubasezeranya. Mujye muza tubasezeranye. Igihe nta tegeko rya Leta nzaba nishe Umukobwa uzibonera umugabo aho kwishyingira nzamusezeranya “.

Rev.Pastor Sereine Nterinanziza ni umushumba ukunzwe cyane kubera ibitekerezo bye atanga nyujije ku mbuga nkoranyambaga ze akanagira ijambo ry’Imana atanga nk’ifunguro rya mugitondo yise ngo “Ijambo rikiza ” aho rikora ivugabutumwa mu buryo bwagutse bikagwa neza mu ntego Yesu yasize avuze ngo “Nuko mugende mu mahanga yose mu bwirize abantu ubutwa bwiza mubahindurire kuba abigishwa banjye ” .

Ishimwe Vestine, umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane mu Rwanda, ndetse akaba aririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas mu itsinda rya Vestine & Dorcas, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori by’akataraboneka byabereye i Kigali.

Ubukwe bwabo bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025 muri Intare Conference Arena iherereye i Rusororo. Ibirori byitabiriwe n’inshuti z’akadasohoka, imiryango yombi, abahanzi, ibyamamare mu myidagaduro n’abandi benshi bari baje kubashyigikira.

Iyi foto niyo Rev.Pastor Sereine Nterinanziza yahereyeho atanga ubu butumwa
Buri munsi Rev.Pastor Sereine Nterinanziza atanga ijambo ry’Imana ry’umunsi rihembura cyane imitima y’abadacikwa naryo

Rev.Sereine Nterinanziza ni umuyobozi w’ishuri ryitwa Happy Kids School riherereye Kicukiro mu murenge wa Gahanga rikaba riri guhamagarira ababyeyi kwandikisha abana mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 aho ubu batangiye kwandika .

Menya ahantu heza wajyana umwana wawe agahabwa amasomo n’ubumenyi bujyanye n’igihe agakurira kandi mu ndangagaciro za Gikirisitu

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA