Mbese urashaka kwimuka aho uri ? Mbese itangira ryawe ryari ribi cyangwa ryari rito ? Ihame ry’Umunsi Ep.2 na Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe yageneye ubutumwa abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze abinyujije mu nyigisho yise ngo “Ihame ry’Umunsi ” ,uyu munsi muri Episode ya kabiri akaba yabwiye abantu ko Imana ihindura amateka.

Uyu mushumba yatangiye agira ati :”Mbese urashaka kwimuka ahantu uri ? Mbese itangira ryawe ryari ribi ?Ese itangira ryawe ryari rito ? Umva amahirwe ya kabiri .

Soma Yobu 8:6 (Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka, Ni ukuri byatuma iguhugukira, Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse).

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe muri Episode ya kabiri yabwiye abamukurikira ko kugira ngo Imana ihuguke ishyire ihirwe mu kibanza cyabo bagomba gukura ibintu bibiri aribyo Kubonera no gukiranuka

Ati :”Nkuko yabikoreye Dawidi cyagihe yamukuraga mu ntama kubwo kubonera no gukiranuka ikamugira umwami ibyo irabikorera wowe uyu munsi nukiranuka kandi  ukabonera.

Ati:”Nkuko byanditse mu gitabo cy’Abaheburayo 13:8(Yesu Kirisitu uko yarari ejo ni uyu munsi niko akiri kandi ni nako azahora iteka ryose )

Nkuko yabikoreye Yozefu ikamuzamura ikamugira Minisiteri w’intebe muri Egiputa nawe nubwo itangira ryawe ryari rito ariko irakuzamura igushyire kurundi rwego rujyanye n’icyerekezo wifuza kujyamo nkuko yanabikoreye Morodekayi wabaga kw’irembo ry’ibwami nawe ndagusaba kwibuka uwo uriwe kuko biri mubigize amahame.

Kurikira Hano Ihame ry’Umunsi EP.2:

Rev.Erneste Nyirindekwe mw’ihame ry’umunsi EP.2

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA