Imyaka 31 abari ibisenzegeri ubu bahagaze bemye mu gihugu kiyubatse-Ap. Mignonne Kabera (Amafoto+Video)

Umuyobozi mukuru w’umuryango wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru w’itorero rya Noble Family, Apostle Alice Mignonne Kabera yashimye Imana aho igejeje u Rwanda n’abanyarwanda mu myaka 31 ishize habaye Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ibi uyu mushumba yabivuze ubwo yasozaga igiterane cy’ibyiringiro (Hope Convention) ku cyumweru taliki ya 13 Mata 2024 aho yatangiye abwira abakirisitu ko abafitiye inkuru nziza irimo gushima Imana aho ikuye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Women Foundation Ministries bari bamaze iminsi mu giterane ngarukamwaka cy’ibyiringiro (Hope Convention) gitegurwa mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda n’isi yose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki giterane mu minsi yacyo yose haba hatangwa ubuhamya,ibiganiro ,ijambo ry’Imana,indirimbo byose bigaruka kuri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 aho kuri iyi ncuro ya 31 nkuko bisanzwe mu yindi myaka yatambutse cyebereye ku Kimihurura ahaherereye ikicaro gikuru cy’umuryango wa Women Foundation Ministries.

IInsanganyamatsiko y”iki giterane uyu mwaka wa 2025 ku Kwibuka 31,yanditse mu gitabo cy’Abakorinto ba kabiri 1:27 (Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusīze. Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate).

Apostle Mignonne Kabera ubwo yasozaga iki giterane yabwiye Abakirisitu ko aho tugeze hashimishije cyane kuko imyaka 31 ishize habaye Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ubu Abari ibisenzegeri barahagaze kandi n’u Rwanda rwariyubatse kuburyo bugaragarira buri wese.

Yagize ati:”Imana yakoresheje ubuyobozi bwiza bwubaka igihugu kuburyo njya nibaza hagize uzuka akanyura muri Kigali akahareba ubu akagereranya na kera ashobora kugwa igihumure kuko igihugu rwose cyarubatswe abanyarwanda bariyubaka noneho mu batungurwa cyane cyane ni abantu bishe abatutsi muri 1994 bo baremba .

Ati :Ikintu njya nsabira abantu bose ni uko baza bakareba nkuko Bibiliya ibivuga ngo nimuze murebe ukuntu Imana ishobora gukora igitangaza umuntu akababarira undi,igihugu cyari cyasenyutse kikongera kubakwa,ni muze murebe uko abanyarwanda ubu babanye mu mahoro n’ubumwe.

Yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mugitabo cyo Kuva 15:22 (Imana ikiza amazi y’i Mara kurura Mose agendesha Abisirayeli bakomeza urugendo, bava ku Nyanja Itukura bajya mu butayu bw’i Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayu babura amazi) Apostle Mignonne Kabera yabwiye Abakirisitu ko hari igiti umuntu wese aba ateganirijwe kandi kitari icyo kubambwaho.

Ati:”Humura hafi y’ubusharire bwawe hari igiti cyenda kubukuraho kandi icyo giti cyatewe na Yesu ntaruhare wowe ubigizemo doreko ariwe nzira y’ukuri n’ubugingo. Abanyarwanda mubona barize cyane bigeze guseka kandi amakuru mfite nuko umuntu wagize ibihe byo guseka akarira aba ateganirijwe ikindi gihe cyo kongera guseka kandi niki u Rwanda n’abanyarwanda dusohoyemo.

Apostle Mignonne yakomeje avugako yasomye mw’itangiriro abona Imana itaragiye ikoresha ibihe ihereye ku manywa ijya n’ijoro ahubwo yabikoresheje ihereye kw’ijoro ijya kumanywa Ati: Burira buracya Imana ikora iki n’iki bityo nje kubabwira ko natwe mk’abanyarwanda tuvuye mw’ijoro ryacu burakeye twinjiye amanywa”.

Ati :Nimubona ahantu niyo haba hateye imbere gute ariko hakaba hari ubuyobozi bubi muzarire muboroge kuko Amarira abanyarwanda barize yose aterwa n’ubuyobozi bubi bwabayeho ariko turashimira Imana Data wa twese yaduhaye ubuyobozi bwiza buduhoza amarira twatewe n’ububi.

Apostle Mignonne Kabera yasoje asengera u Rwanda n’abanyarwanda ati:” Mana nudukiza turakira,nutubohora turabohoka,nudutabara turatabarwa.Birashoboka ko waba uboshywe n’amoko ariko ndashaka kukubwira ko u Rwanda atari urw’ubwoko runaka ahubwo n’urw’Abanyarwanda.

Reba Hano Amateraniro yatangiyemo ubu butumwa.Urabubona kumusozo wayo:

Rev.Dr .Antoine Rutayisire yabwirije muri iki giterane ku 08 Mata 2025
Iminsi yose yiki giterane ,Apostle Mignonne Kabera yafataga umwanya wo gutanga ihumure no gushima Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza
Apostle Mignonne Alice Kabera umuyobozi wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru w’itorero rya Noble Family iminsi yose yiki giterane yatanze ubutumwa bw’ihumure bamwe bagatanga ubuhamya ,abandi bakaririmba indirimbo byose bikomeza abandi

Amafoto:Women Foundation Ministries

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA