Jacky uherutse gutabwa muri yombi azira ibikorwa by’urukozasoni yabatijwe(Amafoto)
Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, uheruka gutabwa muri yombi kubera gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame; yabatijwe. Uyu mukobwa wakurikiranyweho ibindi byaha birimo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, akaba […]
Jya ugisha inama Imana muri byose-Impamba y’umunsi hamwe na Pastor Prophet Museveni J.Claude
Pastor akaba n’umuhanuzi Museveni Jean Claude Umushumba w’itorero rya Siloam Miracle Center afasha abantu mu buryo bw’ijambo ry’Imana aho buri gitondo atanga umutsima nk’impamba y’umunsi . Abinyujije muri gahunda yise Impamba y’umunsi ,Pastor Prophet Museveni Jean Claude yabwiye abakirisitu ko bakwiriye kumenya umumaro n’imbaraga biri mu kugisha Imana inama muri byose umuntu akora. Yifashishije ijambo […]
Kwizera Imana ni imbaraga zituma tuyumvira-Pastor Prophet Museveni Jean Claude
Pastor akaba n’umuhanuzi Museveni Jean Claude Umushumba w’itorero rya Siloam Miracle Center afasha abantu mu buryo bw’ijambo ry’Imana aho buri gitondo atanga umutsima nk’impamba y’umunsi . Abinyujije muri gahunda yise Impamba y’umunsi ,Pastor Prophet Museveni Jean Claude yabwiye abakirisitu ko bagomba kumenya ihame ryuko kwizera Imana aribyo umuntu akuramo imbaraga zo kuyumvira. Yifashishije ijambo ry’Imana, […]
Ese The Ben yaba agiye kujya muri Gospel?
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben yaraye atangaje ko abizi neza ko hari ikintu gikomeye Imana izamukoresha ndetse anasaba abantu kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo. Ibi uyu muhanzi usanzwe uririmba indirimbo z’isi (Secular music), yabitangarije mu gitaramo gikomeye cyiswe “The New Year Groove & Launch Album” yakoreye muri BK Arena mu ijoro […]
Bamwe bajugunye imbago,abatavugaga bararirimba,abatumva n’abatabona barakira-Ibitangaza Imana yakoresheje Pastor Kayanja mu Rwanda(Amafoto)
Umushumba Mukuru w’Itorero Miracle Centre Cathedral Church muri Uganda, Pst Robert Kayanja, yakoreye ibitangaza mu giterane cya “Thanksgiving” cyateguwe na Women Foundation Ministries na Nobles Family Church ya Apôtre Mignone Kabera, abemera Imana babona agakiza. Byabaye mu giterane cyabaye kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024 kibera mu Intare Arena. Ni igiterane cyitabiriwe n’abantu batari bake […]
Korali Shalom,Papy Clever&Dorcas na Ntora Worship Team bakajije imyiteguro ya Hoziana Gospel Celebration
Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge, yateguye igitaramo cy’iminsi itatu cyiswe ‘Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024’, kizaba gifite umwihariko wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo bukagera kuri benshi. Ni igiterane cyatumiwemo abaramyi Papy Clever na Dorcas hamwe na Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge na Ntora Worship Team bose bahamije ko biteguye neza kwitabira iri […]
Bishop Innocent wa Hope in Jesus Church yatumiye Ap.Serukiza Sosthene na Pst Desire H n’amakorali akunzwe mu giterane cyo gutyaza urubyiruko
Itorero rya Hope in Jesus Church riteguye igiterane gikomeye cy’urubyiruko batumiyemo abigisha bakunzwe barimo Bishop Innocent GAKAMUYE n’umufasha we Rev.Pastor Judith Gakamuye abashumba bakuru b’iri torero hamwe na Apôtre Serukiza Sosthene, Pastor Habyarimana Desire,Bishop P.Rucunda n’amakorali akunzwe nka Injiri Bora,Lighter Worship Team na Boanerges Choir. Iki giterane kiri ngarukamwaka kuko buri mu kwa 11 kiraba […]
Korali Elayono ya ADEPR Remera yakajije imyiteguro y’ivugabutumwa ifitanye na Yakini ya CEP UR Busogo Campus kuri iki cyumweru
Korali Elayono ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Remera ikomeje imyiteguro y’igiterane cy’ivugabutumwa yatumiwemo na Korali Yakini imwe muzigize amakorali abarizwa mw’ihuriro ry’abanyeshuri b’aba Pentecote (CEP ) babarizwa muri UR Busogo Campus. Iki giterane giteganyijwe kuri iki cyumweru cyo kuwa wa 17 Ugushyingo 2024, cyahawe intego yo kwizihiza imyaka 10 iyi Korali Yakini […]
Kugira ubushake bwo gutera intambwe iva mu bikomere -Pastor Dr.Vivant Vincent de Paul
Pastor Dr.Vivant Vincent de Paul umushumba mukuru wa Power of Change Ministries yageneye abakirisitu ubutumwa bubashishikariza Kugira ubushake bwo gutera intambwe iva mu bikomere. Uyu mushumba ni umwe mumpuguke mw’ijambo ry’Imana u Rwanda n’isi bifite kuko ukurikiye neza ibyigisho bye atambutsa ku mbuga nkoranyambaga usangamo ubuhanga n’impuguro zikomeye. Yatangiye iyi nyigisho agira ati:”Umuntu wese aho […]
Umushumba Mukuru wa Angilikani ku Isi yasabwe kwegura
Umushumba Mukuru wa Angilikani ku Isi akaba na Arikiyepisikopi wa Canterbury mu Bwongereza, Justin Welby, yasabwe kwegura nyuma y’aho bigaragaye ko ntacyo yakoze nyuma yo kwakira raporo y’abahungu 130 bahohotewe na Musenyeri witwa John Smyth. Mu cyumweru gishize byahishuwe ko mu 2013, Musenyeri Welby yashyikirijwe raporo igaragaza uko Musenyeri John Smyth yahohoteye aba bahungu mu […]