Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bitaro bya Kibogora, bavuga ko yakoranywe ubukana bukabije bityo bifuza ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse bugamije kumenya umubare w’Abatutsi bahiciwe n’aho bajugunywe.
Nsengimana Emmanuel wakoraga mu Bitaro bya Kibogora mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ku itariki ya 10 Mata 1994, bagabweho igitero cy’Interahamwe. Zikihagera, bamwe mu Batutsi bashatse kwiruka, ariko Interahamwe zibirukaho zirabica mbere yo kugaruka zikambura ubuzima abasigaye, aho ziciraga imbere y’inzu itangirwamo serivisi y’ubugororangingo.
Ibi ni bimwe mu biri mu buhamya yatanze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku wa 23 Gicurasi 2025.
Ati “Imbere ya ‘Physiotherapie’ bari barahashyize amabuye abiri manini, Umututsi bafataga ni ho bamujyanaga, bakarambika umutwe ku ibuye ryo hasi bagaterura irindi bakarimukubira ku mutwe. Turasaba ko aha hantu hashyirwa ikimenyetso cy’amateka.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abarokokeye muri ibi bitaro, Ntakirutimana André wari umukozi w’ibitaro icyo gihe, yavuze ko mu Bitaro bya Kibogora hiciwe Abatutsi benshi barimo abarwayi, abarwaza, abaturanyi n’abakozi b’ibitaro.
Ati “Hamaze kumenyekana Abatutsi 31, ariko bari abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima. Tukaba dusaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse hakamenyekana amazina n’umubare w’Abatutsi barimo, abahiciwe bahahungiye, abari abarwayi n’abari abarwaza.”
Ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri bya Kibogora ni iby’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR).
Umushumba Mukuru wa EMLR, Bishop Kayinamura Samuel, yavuze ko ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside abaharokokeye basabye kigiye kubakwa, ndetse umwaka utaha kizaba cyuzuye.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibogora, Dr. Umutoniwase Bernard, yavuze ko ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside muri ibi bitaro babutangiye ndetse ko bukomeje.
Ati “Ubushakashatsi turabukomeje dufatanyije na Ibuka ndetse n’abarokokeye mu bitaro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yakomoje ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara, asaba abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro gutanga umusanzu wabo mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.
Kugeza ubu hamaze kumenyekana abakozi 31 b’Ibitaro bya Kibogora bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo 16 bakoreraga ibigo nderabuzima birebererwa n’ibi bitaro.
Musenyeri Kayinamura Samuel yavuze ko mu Bitaro bya Kibogora hagiye kubakwa ikimenyetso cy’amateka
Ntakirutimana André yasabye ko hakorwa ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe mu Bitaro bya Kibogora
Bamwe mu bayobozi bifatanyije n’ibitaro mu gikorwa cyo kwibuka
Visi Meya Mukankusi yasabye abakora mu bitaro gutanga umusanzu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri