Korali Jehovah Jireh ULK mbere yo kujya mw’ivugabutumwa muri EAR Remera yashyize hanze indirimbo nshya bise “Aho ugejeje Ukora “(Video )

Korali Jehovah Jileh ULK Post Cepiens ikomeje imyiteguro yo kwitabira igitaramo gikomeye yatumiwemo na Korali Umusamariya mwiza ya EAR Remera ,mu gukomeza iyi myiteguro iyi Korali ikabayashyize hanze indirimbo nshya bise ngo “Aho ugejeje ukora”.

Iki gitaramo gikomeye Korali Umusamariya mwiza yatumiyemo Jehovah Jileh ULK Post Cepiens bakise ngo “Nibutse iminsi ya kera Concert Season 2 ” aho iyi Korali izaba yizihiza Yubire y’imyaka 25 imaze ibonye izuba kikaba kizaba kuwa 31 Kanama 2025 kuva kw’isaha ya saa yine za mugitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (10h00-18h00) kikazabera kurusengero rwa Anglican i Remera (EAR Giporoso).

Iki gitaramo Korali Umusamariya mwiza yatumiyemo Korali Jehovah Jileh ULK Post Cepiens yanatumiyemo andi makorali akorera umurimo w’Imana muri EAR Giporoso hamwe na Rev.Dr Antoine Rutayisire uzaba ari umwigisha w’ijambo ry’Imana.

Korali Jehovah Jileh ULK Post Cepiens iri kwitegura kwerekeza muri iri vugabutumwa kuri EAR Remera yamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise ngo “Aho ugejeje ukora ” akaba ari indirimbo yagiye hanze ku igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 13 Kanama 2025 .

Mu kiganiro Iyobokamana.rw twagiranye na Bwana Prince Shumbusho ushinzwe itangazamakuru muri Korali Jehovah Jileh ULK Post Cepiens yavuzeko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya ari ubwo gushimira Imana Aho igejeje ikora.

Ati:Ni indirimbo yumvikanamo ubutumwa bw’uruhererekane burimo bugaruka ku mirimo itandukanye Imana yakoze k’ubuzima bw’abaririmbyi ,Imana Yahinduye byinshi mu buzima bw’abakirisotu n’abanyarwanda muri rusange .

Bati:”Mana Aho igejeje Ikora turanyuzwe kandi twuzuye amashimwe.

Ni indirimbo ya buri muntu wese uriho uhumeka kuko yayiririmba azirikana ibyo Imana yamukoreye,ni indirimbo ya twese iganjemo amashimwe.

Iyi ndirimbo ije ikurikiranye n’izindi nyinshi zitandukanye zasohotse mu minsi ishize nka MUNTAHIRIZE ABERA n’izindi zitandukanye.

Ni indirimbo kandi ije muri gahunda Korali Jehovah Jileh ULK Post Cepiens bafite yo kujya basohora indirimbo nshya buri kwezi ubu bivuzeko iyi ariyo ndirimbo yuku kwezi kwa Kanama .

REBA INDIRIMBO NSHYA KORALI JEHOVAH JILEH ULK POST CEPIENS BISE NGO “AHO UGEJEJE UKORA”:

Korali Jehovah Jileh ULK Post Cepiens yatumiwe muri iki gitaramo kizizihirizwamo Yubire y’imyaka 25 ya Korali Umusamariya mwiza ya EAR Gipoloso
Korali Jehovah Jileh ULK yashyize hanze indirimbo nshya inemeza ko iri kwitegura kwitabira iki gitaramo yatumiwemo na Umusamariya mwiza Choir ya EAR Giporoso

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA